Chorale Le Bon Berger igiye gukora igitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga hizihizwa yubile y’imyaka 25

Chorale Le Bon Berger yateguje abakunzi bayo igitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga kizaba tariki ya 10 Nzeri 2022, muri Auditorium nkuru ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu birori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 bamaze batanga ubutumwa.
Mu kiganiro Nkundagospel yagiranye na Tuyishime Egide, uyobora iyi korali, yatangaje ko iki gitaramo kiri gutegurwa mu buryo budasanzwe gifite intego yo kuzana abatuye isi kuri Kristu. Yagize ati:
“Iki gitaramo giteguye neza ndetse ku rwego mpuzamahanga. Intero ya yubile ari nabwo butumwa dutanga ni uko imbaga y’isi yakwegukira kumenya Kristu.” Yakomeje agira ati:
“Yubile izasozwa mu minsi 2 ifatanye kuwa 10 na 11Nzeri 2022. Ku itariki ya 11 Nzeri hazaba igitambo cya misa kizaturirwa muri paruwasi ya saint Dominique.”
Chorale Le Bon Berger ni korali n’umuryango icyarimwe ku bayibamo, ikorera ubutumwa muri paruwasi ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.
Yavutse mu mwaka w’1997ari nayo mpamvu igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 .
Iyi korali imaze kwigarurira imitima ya benshi, yavutse ivuye kuri Groupe Charsimatique Urumuri .
Yagiye yiyubaka mu kuririmba umuziki utanditse ku mpapuro , ibihe bitoroshye byo kubaho nta mikoro ariko hari urukundo, urwo rukundo nirwo rwatumye ikura ikabarirwa mu ma korali meza mu Rwanda . Chorale Le Bon Berger ifite abaririmbyi 200 n’ abanyamuryango bayiririmbyemo barenga 1000.
Ubu ifite Album 2 z’indirimbo hamwe n’izindi zigera ku 10 zitari kuri album yabo.
Iyi chorale yavukiye i Butare muri kaminuza y’u Rwanda ari naho ikiri kugeza uyu munsi.
Yabyaye izindi korali harimo nka chorale Le Bon Berger _kigali , chorale st Dominique n’izindi.