Chorale Shiloh igiye gusoza umwaka ishyira abakunzi bayo mu mwuka
Korali Shiloh ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza kw’itorero rya Muhoza, yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa, gifite intego yo kuzana ububyutse ku bakristo. Iki gitaramo bahaye izina rya ‘The Spirit of Revival’, gifite intego igaragara muri Zaburi 23:3, havuga ngo; ‘Ansubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye’.
Mu kuganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi ba korali Shiloh, yatubwiye byinshi kuri iki gitaramo. Yagize ati; ‘Iki ni igitaramo dutegura buri mwaka, tukagiha intego ijyanye n’ibihe abantu barimo. Muri iyi minsi, twabonye ko hari benshi basubiye inyuma ndetse banasinziriye, dutekereza ko bakwiye gukanguka, bagasaba Imana igasubiza intege mu bugingo bwabo’
Muri iki gitaramo, Korali Shiloh yatumiye umuramyi Papi Clever, umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Korali Shiloh yatumiye Ev. Jean Paul Nzaramba ukorera umurimo w’Imana kw’itorero ADEPR Nyarugenge, akaba ari we uzagaburira Ijambo ry’Imana abazitabira iki gitaramo.
Igitaramo cya ‘The Spirit of Revival’, kizabera kuri ADEPR Muhoza, kikazabanzirizwa n’ibitaramo bya buri munsi bizahera kuwa Kane Tariki 9/12/2021 buri saa 16:00′, ariko umunsi nyamukuru w’igitaramo ukaba ari ku Cyumweru Tariki 12/12/2021 saa 14:00′.
Umuyobozi wa korali Shiloh yasoje ikiganiro atumira abantu bose b’impande z’igihugu, abasaba kuzitabira icyo gitaramo ndetse abizeza ko bazahahembukira.