Chryso Ndasingwa yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Wakinguye ijuru’ yitiriye album ye

 Chryso Ndasingwa yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Wakinguye ijuru’ yitiriye album ye

Umuhanzi nyarwanda uririmba ndetse akanandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa yasohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Wakinguye ijuru’ yitiriye umuzingo w’indirimbo eshanu (Ep), aherutse gusohora ku mbuga hafi ya zose zicuruza umuziki hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel Jean Chrysostome Ndasingwa yatangaje ko iyi nindirimbo iri gushimangira umurimo wakozwe ku musaraba. Yagize ati:

“Indirimbo yitwa ‘Wakinguye ijuru’ akaba ari yo nitiriye Ep/album mperutse gushyira hanze. Iyi ndirimbo nayo ikomeza gushimangira umurimo wakozwe kumusaraba , impamvu zo gupfa no kuzuka kwa Yesu Kristo kandi yerekana icyo umwizera wese yakiriye nkuko byose tubisanga mu byanditswe.”

Iyi ndirimbo iryoheye amaso ndetse n’amatwi ifite inyikirizo igira iti:

“Wakinguye ijuru ninjira muri rya rembo. Nagabanye mu rugo kwa Data, hari icyo wankoreye none ndaririmba.Waranyibutse nzahora nshima.”

Chryso Ndasingwa ni umuramyi wavutse mu muryango w’abana 10.Yamenyekanye cyane ku indirimbo yatangiriyeho yitwa ‘Mu bwihisho/ zaburi ya 91″ kandi yahembuye imitima ya benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Yatangiye umuziki kera acyiga mu mashuri y’isumbuye gusa indirimbo ye ya mbere yayisohoye muri 2020.

Mu gusoza iki kiganiro uyu muramyi yasabye abakunzi be bose kunyarukira kuri shene ye ya YouTube, yitwa ‘Chryso Ndasingwa’ ndetse no gusura imbuga zose zicuruza ibihangano kuri interineti nka Spotify, iTunes, Amazon music , Audiomack, Deezer, Boomplay , ndetse n’ahandi bakiyumvira ibyo bihangano byasizwe amavuta.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *