Clarisse Karasira uri mu bihe byiza ariko bibi ku mbuga nkoranyambaga yasabye abamutuka gutinya Imana

 Clarisse Karasira uri mu bihe byiza ariko bibi ku mbuga nkoranyambaga yasabye abamutuka gutinya  Imana

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse kwibaruka imfura akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga atukwa cyane n’abatari bake bamushinja kwishongora.

Ibi bibaye nyuma y’aho yanditse ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko ‘kuba yaranze kwiyandarika mu bukumi bwe no kwirinda umukiro atavunikiye’ ari byo byamugejeje ku rwego ari ho.

Ati: “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa benshi batangiye kumutuka ibitutsi tudashobora kwandika muri iyi nkuru.

Clarisse Karasira we byakomeje kumurenga maze asaba abamutuka nibura gutinya Imana. Yagize ati:

Ikiremwamuntu tubaho ubuzima bugufi cyane. Bityo, duharanire kububamo dutinya ijisho ry’Imana. Twirinde gukoresha iminwa yacu twica, tuvuma cyangwa twifuriza abandi ikibi kuko tutari Imana kandi ibyo twifuriza abandi bitababuza kuba abo Imana ishaka. Baho ushimisha Umuremyi wawe.”

Nubwo umubare munini uri gutera amabuye Clarisse Karasira ariko hari bake bakomeje kumusabira imbabazi bavuga ko ntacyo yavuze kidasanzwe.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *