Clarisse Karasira yaganirije abakunzi be uko yizihizaga Noël akiri umwana

 Clarisse Karasira yaganirije abakunzi be uko yizihizaga Noël akiri umwana

Umuhanzi Clarisse Karasira abantu benshi bita akarango k’umuco nyarwanda kubera umwimerere w’ibihangano bye, yaganirije abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ababwira inkuru ye yo mubwana igendanye n’uko bizihizaga umunsi mukuru wa Noël mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi yatangiye abaza abakunzi be umunsi mukuru wa Noël wababereye mwiza cyane ndetse anababaza n’impamvu. Bataramusubiza yahise atangira ababwira uko akiri umwana iwabo bizihizaga Noël. Yagize ati:

“Njyewe nibuka nkiri umwana ko twararaga twicaye dusenga ndetse dutegereje ko twumva akana Yesu karira kuri Radio Rwanda. Iyo kariraga numvaga bindenze nkumva koko ari Yesu uvutse muri ako kanya.”

Yakomeje agira ati:” Noheri zo mu bwana bwanjye zaranezezaga cyane kuko abantu bose baryaga inyama, yemwe n’abatishoboye uwo munsi babaga bazibonye.Ikindi ndibuka ko abantu bose babaga bishimye, abana batuguriye utwenda dushya ubundi bombo na biscuit tubimereye nabi kandi tuzi ko niyo twakora amakosa ntawaducishaho akanyafu.”

Uyu mutegarugori asoza yibaza niba uyu muco utaracika. Yagize ati:

“Icyambwira niba uwo muco mwiza wo kwizihiza Noheli ukiriho nk’uko wahoze?”

Clarisse Karasira nubwo ataririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ubutumwa atanga mu ndirimbo ze ndetse n’ubuhamya atangirwa n’inshuti ze za hafi ngo ni umukristo ukunda Imana cyane.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakoze ku mitima y’abanyarwanda zirimo ‘Ntizagushuke’, ‘Urukundo ruganze’, ‘Urungano’, ‘Urukerereza’, Twapfaga iki? ndetse n’izindi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *