Cléophas BARORE wari umusinzi kabombo yavuyemo umupasiteri n’umunyamakuru w’icyatwa mu Rwanda! Menya byinshi kuri we

 Cléophas BARORE wari umusinzi kabombo yavuyemo umupasiteri n’umunyamakuru w’icyatwa mu Rwanda! Menya byinshi kuri we

Cléophas BARORE, ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda ahanini mu biganiro by’ubusesenguzi kuri politiki n’izindi ngingo zinyuranye. N’ubwo abenshi bamufata nk’uwashobora na politiki kuko akunze no gukora ku ngingo ziri muri uwo mujyo, ubusanzwe ni umukristu mu itorero rya ADEPR ndetse akaba n’umupasiteri. Mu rugendo rw’imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, rurimo ibigwi bye byinshi n’ibyamugoye. Reka tumuvugeho, tunarebe uko yaje gukizwa yari umusinzi akavamo umupasiteri nyuma yo gukurana inzozi zo kuzibera umupadiri. N’ubwo benshi bumva bidashoboka kubangikanya itangazamakuru politiki n’ivugabutumwa , we yivugira ko ari imirimo ashoboye yombi kandi akora neza.

Pasiteri Cléophas BARORE ni umugabo w’imyaka 53 wubatse n’abana batandatu. Yavukiye mu cyahoze ari Komine Bicumbi kuri ubu hakaba ari mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yatangiriye umwuga we w’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwahoze ari ‘ORINFOR’ akaba yaratangiye kuhakora mu mwaka w’1995. Agitangira umwuga w’itangazamakuru avuga ko hari ibyamutonze nk’abandi muri rusange gusa yahise atangira kwamamara cyane mu kiganiro Makuru ki mu Binyamakuru n’ibindi binyuranye ndetse agenda agira n’imyanya inyuranye y’ubuyobozi bwa gahunda za Radiyo na Televiziyo Rwanda.

Kuri ubu amaze kugira ibigwi byinshi dore ko yigeze kujyana n’Umukuru w’Igihugu mu butumwa bw’akazi hanze y’lgihugu, akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akaba yaranayoboye ibiganiro Perezida Paul KAGAME yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru. Uretse itangazamakuru nk’akazi ni n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda(RMC) ndetse yanatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nyafurika Kigenzura iby’Itangazamakuru mu gace k’Afurika yo hagati(ECCAS) mu matora yabereye i Doula muri Cameroon umwaka ushize.

Aganira na Inyarwanda, Pasiteri BARORE yavuze ko yize mu ku kigo cy’abihayimana yizeye kuzaba umupadiri ariko biza guhinduka ubwo yakundanaga n’umukobwa watumye ahindura ikerecyezo akiyemeza kuzarushinga.

Nyuma y’igihe rero yinywera ku gasembuye ndetse ku buryo bunakabije yaje gufata umwanzuro wo gukizwa ndetse aza no guhabwa ubupasiteri mu itorero ADEPR yiyemeza kuvuga ubutumwa. Ku ngingo ijyanye no kuba yarahoze akaunda icupa agira ati: “Icyo ngiyemo cyose nkijyamo wese. Nari umusinzi ukomeye abo tujyanye mu kabari babaga bazi ko tugiye kunywa bya nyabyo, naranywaga nkanasinda nari narabaye imbata y’inzoga, no mu bakobwa ninyabyagayo gusa ntabwo nigeze mba imbata y’ubusambanyi”.

Mu kindi kiganiro yagiranye na ISIBO Tv, Pasiteri BARORE abajijwe n’umunyamakuru ku kubangikanya itangazamakuru n’ivugabutumwa ariko akumvikana cyane mu itangazamakuru, yavuze ko atagarara cyane ku mbuga nkoranyambaga abwiriza kuko abyitondamo ariko ko mu nsengero hirya no hino nko muri Kigali yigisha abantu inkuru nziza.

Yagize ati: ” Nge mbishyize imbere byombi aho nkorera umurimo w’Imana ndawukora……Ndabwiriza nshirika n’ubute mu bintu ntagira ubute bubamo. Ibyigisho byange birahari ntawe mbuza [kubifata amajwi] ugiye nko ku rubuga rwa Life Radio ushobora kuhasanga inyigisho nigishije, ugiye nko ku rubuga rwa ADEPER Nyarugenge maze kwigishayo inshuro zirenze nk’ ebyiri eshatu enye… Nge sindashyiraho Youtube Channel yange”.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.