Congo:Yiturikirijeho igisasu hagati y’abizihizaga Noël 6 barapfa harimo n’abana

 Congo:Yiturikirijeho igisasu hagati y’abizihizaga Noël 6 barapfa harimo n’abana

Mu gihugu cya Congo, umwiyahuzi bikekwa ko ari uwo mu ntagondwa za Islamic State yiturikirijeho igisasu hagati y’abantu bizihizaga ibirori bya Noheli muri resitoramaze abantu 6 barimo n’abana bahasiga ubuzima abandi 14 barakomereka bikabije.

Nyuma y’iryo turika ryari rigamije kwivugana abihizaga umunsi mukuru wa Noheli, muri resitora yitwa ‘Box’ mu mujyi wa Beni abaturage batanze ubuhamya bavuga ko iyo ntagondwa yaje iri kuri moto, hanyuma igashaka kwinjira muri resitora kungufu maze abashinzwe umutekano bakamubuza kwinjira agahita akuramo igisasu akagiturikiriza ku muryango kigahitana abantu 6 harimo akana gato k’agakobwa.

Izo ntagondwa ngo zikomeje kwibasira cyane abakristu ndetse ngo bafite intego yo kwica gusa abadasenga mu idini ryabo.

Umuyobozi w’idini rya Angilikani muri diyosezi ya Béni habereyemo iryo turika yavuze ko icyo gikorwa bakoze ari icy’ubugwari cyakozwe n’agatsiko k’ibigwari bishaka abayoke b’idini ryabo ku ngufu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.