Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Couple y’umucuranzi Nzungu na Fari bagiye gushyira hanze indirimbo irimo ubukwe bwabo
Umucuranzi Nzungu wamenyekanye cyane kubera gucuranga neza injyana yo guhimbaza Imana izwi nk’igisirimba agiye gushyira hanze indirimbo ikubiyemo ishimwe kubw’ibyo Imana yabakoreye we n’umugore we nyuma y’igihe cy’amezi 2 basezeranye kubana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko.

Izina ‘Nzungu’ ni izina rimaze kumenyekana cyane mu matwi y’abakunda indirimbo ndetse n’umuziki uhimbaza Imana muri rusange. Uyu mucuranzi umaze amezi abiri asinyiye kubana na Nasafari Nahumure ‘Fari’, uwo umutima we wakunze kuruta abandi, ntiyigeze yicaza impano ye kuko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yise “Thank You Lord”, indirimbo izaba igaragaramo umufasha we Fari.

Mu kiganiro na Nkundagospel, Nzungu yabajijwe niba we n’umugore we bagiye kujya baririmba nka couple nkuko tubona izindi couple zimwe na zimwe zibikora, yasubije agira ati: “Ntabwo tugiye kuzajya turirimba twembi, Thank You Lord, ni indirimbo twakoze kugirango dushime Imana kubw’ukuntu yabanye natwe mu bihe by’ubukwe.” Akomeza agira ati: “Umugore wanjye ntabwo ajya aririmba, si umuhanzi, ni umuntu unshyigikira k’umurimo Imana inkoresheje haba mu kuririmba cyangwa mugucuranga.”

Umucuranzi Nzungu abajijwe kucyo abantu bakwiye kwitega muri iyi ndirimbo nshya yagize ati “Indiirmbo Thank You Lord, ni indirimbo yo gushima Imana kubw’ibyo ikora, ni indirimbo izaba irimo amashusho agaragaza uko ubukwe bwacu bwagenze kubatarabashije kubureba ndetse n’ibindi ntabashije.”

Asoza ikiganiro yagiranye na Nkundagospel, Nzungu, yabwiye abakunzi b’umuryango wabo mushya ko ubu biteguye gukorera Imana kandi kuba yarabonye umugore mwiza ari umugisha ukomeye cyane kubw’inama nziza n’ibitekerezo amwungura umunsi ku munsi.

Uyu Mucuranzi kandi asanzwe abarizwa no mu itsinda ry’abavandimwe, United Brothers, rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo zabo bazicisha kuri YouTube, uzibona wanditsemo United Brothers.

