Dorcas na Vestine basohoye indirimbo nshya bise “Papa” niyo ndirimbo yarebwe na bantu benshi mu gihe gito

 Dorcas na Vestine basohoye  indirimbo nshya bise “Papa” niyo ndirimbo yarebwe na bantu benshi mu gihe gito

Vestine na Dorcas abaririmbyi bakizamuka bafite impano ikomeye mu kuririmba basohoye indirimbo y’amashusho bise “Papa” ikaba irimo ubutumwa ko kuva kera hari Papa utuzi mu byo tunyuramo byose kuko hari ibihamya byinshi bibyemeza.

Iyi ndirimbo Papa ifite iminota itanu n’amasagonda 34.

 Vestine & Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo yabo ya mbere  bise ‘Nahawe ijambo’ yanditswe na Niyo Bosco, uyu muhanzi ukunzwe kubera indirimbo akunze gushira hanze ziba zuzuyemo ubutumwa bwigisha , iyi ndirimbo akaba ariyo yari yarabemereye nyuma yuko bamutunguye bakaririmba indirimbo ze neza.

Vestine mukuru wa Dorcas

 ‘Nahawe ijambo’ ni indirimbo yatumbagije izina ry’aba bana b’abakobwa b’i Musanze,basengera muri ADEPR Muhoza bakaba basanzwe baririmba muri korali Goshen y’I Musanze.ubu basohoye indirimbo ya kabiri bise “Papa”iyi ndirimbo ije itegerejwe n’abantu benshi nyuma yuko aba bana bavuye ku ishuri bagahita batangaza ko bagiye gusohora indi ndirimbo.

Dorcas

Muri iyi ndirimbo haraho baririmba bati “Mbere yuko urugamba rukara Abera twuzuzwa imbaraga Mbere yo kugera aho twiheba Umwami Yihutira kugaba Imigisha ikisukiranya, Kuko adufite Mu biganza bye Ntidutinya Imirindi y’abanzi no Kuva kera yaratuzi Hari ibihamya byinshi bibyemeza Kuko ari Papa Kuko ari Papa Natwe tukaba abana”.

Iyi ndirimbo yakonzwe mu buryo bw’amajwi na Boris naho amashusho atunganywa na Mulindahabi Irene indirimbo yandikwa n’umuhanzi Niyo Bosco.  

Vestine n’umwana w’imyaka 17 naho Dorcas akaba afite imyaka 15 , aba bana bombi baravukana ku babyeyi bombi,  nyuma yaho bakomeje kugaragaza ko bashoboye baririmba indirimbo z’abandi, nibwo Irene Mulindahabi yababonyemo impano idasanzwe, abafasha gutangira kuririmba indirimbo zabo bwite indirimbo bandikirwa n’umuhanzi Niyo Bosco.

Irene Mulindahabi niwe mujyanama wa Vestine na Dorcas

Aba bana babakobwa nibakomeza baratanga icyizere cyo kugera kure , na cyane ko nabo ubwabo basanzwe biyandikira indirimbo , banatangaza ko kuririmba babitangiye ubwo babaga mu ishuri ryo ku cyumweru (sunday school) bakaba barahise bajya muri korali ikunzwe muri Musanze ariyo Goshen.

REBA HANO INDIRIMBO NSHA YITWA ” PAPA” YA VESTINE NA DORCAS

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.