Dore ibyo umuhanzi asabwa ngo yegukane ibihembo bya Rwanda Gospel Stars live

 Dore ibyo umuhanzi asabwa ngo yegukane ibihembo bya Rwanda Gospel Stars live

Bwana Aimable Nzizera, umuyobozi mukuru uhagarariye igikorwa ngarukamwaka cyitwa Rwanda Gospel Stars Live, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel yatangaje ibyo bazagenderaho bahemba abahanzi bahize abandi muri uyu mwaka wa 2021, mu gitaramo kizaba Ku wa 2 Mutarama 2022 muri Kigali Arena.

Bwana Aimable nkuko yakunze kubigarukaho muri iki kiganiro yavuze ko bimwe mu bizagenderwaho harimo kureba umubare w’indirimbo umuhanzi amaze gukora, album amaze gusohora, umubare w’ibitaramo amaze kwitabira, uburyo akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’uburyo asusurutsa abakunzi be iyo ari mu gitaramo bigatuma na bo bamushyigikira.

Iki gitaramo gifite intego yo gusenga no gushimira Imana yaturinze mu mwaka wa 2021, tunayiragiza umwaka mushya wa 2021, Nzizera yabwiye abakunzi b’iki gikorwa ko kizaba cyiganjemo udushya twinshi ndetse ko uwo munsi uzaba ari umunsi udasanzwe ku bantu bose bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati:” Italiki ya 2 Mutarama 2022, muri Kigali Arena, uzaba ari umunsi udasanzwe uzagaragaramo udushya twinshi aho tuzahemba abahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi. Turashishikariza abantu bose kuzitabira iki gitaramo kugira ngo dufatanye gusenga no gushimira Imana yaturinze mu mwaka wa 2021 ndetse tuyiragize n’umwaka wa 2022 tuzaba twinjiyemo.”

Ubusanzwe Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa ngarukamwaka cyaje kigamije gufasha no gushyigikira abahanzi ndetse no kubahuza n’abakunzi babo cyane cyane ibigo by’abikorera mu rwego rwo kubereka ko bishoboka gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana.

Mu kiganiro abategura iki gitaramo bagiranye n’itangazamakuru Ku wa 18 Gicurasi 2021, batangaje ko impamvu yatumye batangiza iki gikorwa ari uko bakoze ubushakashatsi bagasanga abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batagira urwego rubitaho kandi mu by’ukuri ibihangano byabo bifasha Abanyarwanda ku kigero cya 85% ugereranyije n’abatuye u Rwanda bose.

Ibi bikagira uruhari rukomeye rwo gutuma impano z’aba bahanzi zitagera kure ndetse rimwe na rimwe bakabura n’ubushobozi bwo gukora ibihangano bishya.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.