“Dore imbogo, dore imvubu, dore impala, dore Intare ya Dawidi”-Israel Mbonyi yasabwe gukora remix ya “Dore imbogo.”

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kwamamara umukobwa witwa Vava Juru kubera indirimbo aherutse gushira hanze yise “Dore imbogo, dore imvubu, dore impala”, aho benshi bakomeje kuyihererekanya ku mbuga nkoranyambaga zabo, cyane cyane ku mbuga za WhatsApp, Twitter, YouTube, Facebook na Instagram.
Bamwe mu bakomeje gukwirakwiza icyo gihangano kivuna imbavu harimo n’ibyamamare bitandukanye, birimo n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uherutse gutura abakunzi be bose iyo ndirimbo. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yaragize ati:
“Mbatuye aka karirimbo kabanyure, Dore Îmbogo, Dore Îmvubu…”
Bamwe mu bakunzi be bakimara gusoma ubwo butumwa bagiye bamusaba ibintu bitandukanye birimo gufasha uyu mwari kuzamura impano ye ndetse no kuzasubiramo iyo ndirimbo.
Uwitwa MUHIRE AMANI Jean Baptiste kuri Twitter yagize ati:
“Uzamufashe muyikorere ishusho kbs ntibirangirire aha rwose. Iyo ukunzwe n’umu star uba ubyungukiyemo. Israel Mbonyi mutere inkunga rwose.”
Mugenzi we Gatete Ngarambe JR kuri Twitter yagize ati:
“Uzagakorere Remix, Dore imbogo, dore imvubu, Dore Intare ya Dawidi”
Israel Mbonyi ukomeje kugaragaza ko yanyuzwe n’impano y’uyu mukobwa Abijuru Nsengiyumva Valentine yongeye ajya ku rukuta rwe rwa Twitter maze arandika ati:
“Hu huhu hu huhu hu huhu huhuuuuuuuuu ………” Abakunzi be bongeye bamusamira hejuru bamusaba ko iyo ndirimbo yayisubiranamo n’uyu mutega rugori ariko yirinda kugira icyo ahakana cyangwa yemeza.
Video ya Vava Juru ikomeje gusakara hose ku isi, dore ko hari n’abo ku migabane itandukanye bifashe amashusho bayiririmba kandi batazi Ikinyarwanda.
Abijuru Nsengiyumva Valentine ni umukobwa ukora akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali uvuga ko yawujemo aje kureba musaza we Bamporiki Edouard, wahoze ayobora Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akaza guhagarikwa ku nshingano ze azira icyaha cya ruswa.