Dore impamvu kunywa itabi ari icyaha nubwo bitagaragara muri Bibiliya
Léonidas MUHIRE
Iyi ngingo ubwayo birashoboka ko umuntu akiyumva bitewe n’imyemerere afite ashobora guhita yumva atari ngombwa kubishidikanyaho rwose. Na none ariko hakaba n’abandi bibaza ahubwo uburyo kunywa itabi byaba ari icyaha mu gihe nta n’ahantu mu bitabo nyobokamana nka Bibiliya handitsemo itabi cyangwa habuzanya kurinywa.
Bitewe no kuba icyo twagereranya n’ikinyobwa batumura kirimo amoko menshi hari abahita bumva ko wenda iryitwara nk’ibiyobyabwenge nka za marijuwana ari ryo ryaba a
ri ribi gusa nabwo bakarifata nk’aho ari ribi kuko ryangiza uwarinyoye ariko ntibabyite icyaha kuko bumva hari iritagize icyo ritwaye.
Ese kuba hari imyemerere imwe itaryemera birahagije ngo turyite icyaha? cyangwa kuba ryangiza ubuzima nibyo twaheraho turyita ribi ariko ntituryite icyaha? Mu gushaka gushira ayo matisko rero reka duhuze imirongo y’ibyanditswe nyobokamana abasenga bashingiraho bemeza ko kunywa itabi ari icyaha ariko tunabirebere mu mibereho isanzwe y’abantu kugira ngo buri wese abashe gusobanukirwa.
Mu gitabo nyobokamana cya Bibiliya nta hantu na hamwe havugwamo ibyerekeye kunywa itabi cyangwa ubundi buryo bwo gukoresha itabi. Twifashishije igitabo (Ibyakozwe 17:24, 25 na Matayo 22:39) turasanga harimo amahame agaragaza ko Imana yanga ibikorwa byangiza ubuzima n’ibikorwa by’umwanda. Kubera ko ubuzima ari impano twahawe n’Imana, tugomba kwirinda ikintu cyose cyangiza ubuzima bwacu, urugero nko kunywa itabi kuko ari kimwe mu bintu bihitana abantu benshi hirya no hino ku isi.
Na none kandi Bibiliya idusaba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda bigatuma kunywera itabi mu ruhame bigaragaza ko tudakunda abandi. Guhorana n’abantu batumura umwotsi w’itabi, baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara zifata abanywi b’itabi.
Na none kandi dusomye mu gitabo (1 Abakorinto 6:12) dusanga hatubwira ko tutagomba kugira ikintu na kimwe twemerera kwigarurira imibiri yacu. ”Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose”. Itabi rifite imbaraga zikomeye zitegeka urinywa kuko twese turabizi ko abaritumura bigoye kurirara kugeza n’aho umunyarwanda yabiciyemo umugani mugenurano agira ati, ‘Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi’.
N’ubwo ibibata abantu ari byinshi kandi tuzi ko ikintu kibaye kinshi kiba kibi biratuma itabi tutarirenza ingohe kuko ububata muri rusange ari bubi.Tumaze kureba uko ibitabo nyobokamana bibona itabi ariko rimwe na rimwe usanga bitanatandukana cyane n’amahame yo mu buzima busanzwe itandukaniro rikaba gusa kuba bimwe byanditse mu bitabo bishingiye ku myemerere mu gihe ibindi aba ari amahame yo mu buryo bwa siyansi cyangwa umuco w’abantu n’umuryango mugari muri rusange.

Noneho reka twifashishe inyigo za gihaânga ku bjyanye n’itabi n’ibindi nkaryo.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yavuze ko buri mwaka abantu bagera hafi kuri miriyoni esheshatu bicwa n’indwara ziterwa no kunywa itabi, muri abo abarenga 600.000 ni abagerwaho n’ingaruka z’umwotsi w’itabi abandi banywa. Reka turebe uko itabi rigira ingaruka ku buzima bw’abarinywa n’ababana n’abarinywa.Indwara ya kanseri.
Itabi ribamo amoko asaga 50 y’uburozi butera kanseri. Hari igitabo cyavuze ko “90 ku ijana by’abantu barwara kanseri y’ibihaha babiterwa n’umwotsi w’itabi.” Umwotsi w’itabi ushobora gutera kanseri y’ibindi bice by’umubiri, nka kanseri ifata umunwa, igihogohogo, umuhogo, inkanka, umwijima, urwagashya n’uruhago.Indwara z’ubuhumekero. Umwotsi w’itabi ushobora gutuma umuntu arwara umusonga cyangwa ibicurane.
Abana babana n’abantu batumura umwotsi w’itabi baba bashobora kurwara asima n’igituntu kandi ibihaha byabo ntibikure neza.Indwara y’umutima. Abanywi b’itabi baba bashobora guturika udutsi tw’ubwonko cyangwa bakarwara indwara z’umutima. Biroroshye ko umwuka w’uburozi uba mu mwotsi w’itabi uva mu bihaha ukajya mu miyoboro y’amaraso, maze ugasimbura umwuka mwiza wa ogisijeni. Iyo mu maraso harimo ogisijeni idahagije, umutima uba ugomba gukora cyane kugira ngo wohereze ogisijeni mu mubiri.

Iyo abagore batwite banywa itabi, bishobora gutuma babyara abana badashyitse cyangwa bakavukana n’ibindi bibazo. Nanone abo bana bashobora kurwara indwara z’ubuhumekero cyangwa bagapfa mu buryo butunguranye bakiri impinja.Mu buzima busanzwe rero, abatsimbarara ku itabi bavuga ko abantu benshi bashobora kurya ibiryo bidakwiye, bishobora gutegeka imibiri yabo nk’ikawa ugasanga ntacyo umuntu yakora atabanje kuyisomaho mu gitondo. N’ubwo ari byo rwose, ntabwo ariko bituma kunywa itabi biba byiza. Ni ngombwa rwose ko abantu bagomba kwirinda gufata ibidakwiye byangiza umubiri nk’amasukari menshi, amavuta menshi, n’ibindi byakwangiza. harimo n’iryo tabi. Rero mu buryo nyobokamana, kunywa itabi ni icyaha kibabarirwa nk’ibindi byose, yaba umuntu ukiba umukristu cyangwa asanzwe ari we, iyo bihannye bagasaba Imana imbabazi (1 Yohana 1:9).