DRC: Haribazwa niba koko Papa Francis azasanga abapadiri babyaye bareguye nk’uko baherutse kubisabwa

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ni kimwe mu bihugu by’Afurika bigaragaramo ubwiganze n’ububasha bwa Kiliziya Gatolika. Ibi bituma Abihaye Imana b’iri dini ubasanga muri byinshi harimo na politiki. Gusa muri iyi minsi hakunze kumvikana ababanenga gutambikira umurimo wa Aritari bakabyaranana n’abagore kandi ibyo bitemewe muri Kiliziya. Ibyo byatumye Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), yateranye mu ntangiriro z’uku kwezi isaba Abapadiri bose babyaye abana kwegura ku mirimo yabo y’Ubusaseridoti ibyo bitakorwa bakirukanwa mu nshingano. Igikomeje kwibazwa kugeza Ubu, ni ukumenya niba koko uruzinduko Papa Francis azahagirira mu mpeshyi z’uyu mwaka ruzasanga ibyo byaratunganye.
Ikinyamakuru RFI cyanditse ko iyi nyandiko isaba abo bapadiri kwegura ifite paji 19, yabonywe n’itangazamakuru yasinyweho n’Abasenyeri bose bo muri iki gihugu aho yibutsa Abapadiri bose ko bategetswe guhora ari imanzi. Iyi nyandiko ifite umutwe ugira uti “Ku ishuri rya Yezu. Ubuzima nyabwo bwo kwiha Imana”. Abasenyeri bayanditse bavuga ko ubuzima bw’igipadiri budashobora kubangikana n’ubwo kubaka urugo. Aha niho bahera basaba abapadiri bafite abana gusaba uburenganzira Papa bwo kuva mu Busaserdoti. Bakomeza bavuga ko mu gihe babyanga Musenyeri ashobora kwifashisha Papa agasaba ko Abapadiri babyaye bafatirwa ibihano bya nyuma ari byo kwirukanwa burundu muri Kiliziya.
CENCO ivuga ko ishaka gushyira ibintu ku mugaragaro kuko usanga abana babyawe n’Abapadiri n’abagore bababyaranye banenwa cyangwa bagafatwa ukundi muri sosiyete.
Ikibazo cy’Abapadiri batatira amasezerano bakabyara gikomeje kongera ubukana muri Kiliziya. Mu mpera z’umwaka ushize Musenyeri Mukuru wa Paris, Musenyeri Michel Aupetit, yasabye imbabazi ahita yegura kubera umubano udasanzwe yari afitanye n’umugore.
Icyo gihe kandi Umunyarwanda Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahagaritswe ku kuba Padiri wa Paruwasi ya Brionne mu Bufaransa nyuma y’uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z’ubutegetsi ko ari Se w’umuhungu wavutse mu Ukwakira 2010.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis biteganyijwe ko azagirira uruzinduko muri iki gihugu muri Nyakanga uyu mwaka aho azasura imigi inyuranye irimo na Goma hafi ya Rubavu mu Rwanda akazanakomereza uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo. Ikibazo cy’abapadiri batambikira umurimo la Aritari si icya none ku buryo twakwitega ko uruzinduko rwa Papa mu gihugu kimwe ruzagikemura gusa kimwe mu bihanzwe amaso na benshi ku mpinduka zazana amavugurura ni Synode igamije amavugurura yatangiye gukorwa aho mu gukusanya ibitekerezo Abakiristu Gatolika bose n’abandi byaya ngombwa bemerewe ijambo ritanga ibitekerezo.