Elizabeth II ntiyitabiriye umuhango wo kwibuka Abongereza baguye mu ntambara kubera uburwayi

 Elizabeth II ntiyitabiriye umuhango wo kwibuka Abongereza baguye mu ntambara kubera uburwayi

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ntiyitabiriye umuhango wo kwibuka Abongereza baguye mu ntambara no mu yandi makimbirane, uzwi nka Remembrance Sunday kubera kurwara umugongo.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru aribwo Umwamikazi yitabira uwo muhango, agashyira indabyo ku kimenyetso cy’urwibutso rw’abaguye mu ntambara no mu yandi makimbirane.

Itangazo ryaturutse ibwami rivuga ko Umwamikazi atacyitabiriye uwo muhango kubera uburwayi bw’umugongo, ko Igikomangoma Charles ari we uritabira.

Kuri uyu wa Kane nibwo ibwami bari bemeje ko umwamikazi Elisabeth II w’imyaka 95 azitabira umuhango wo kwibuka abaguye mu ntambara no mu makimbirane.

Kubura muri uyu muhango byakomeje guteza impungenge ku buzima bw’uyu mwamikazi umaze imyaka hafi 70 ku ngoma.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.