Emmy Pro , Dieudonné Mure na Pacis NDAHIRO basubiyemo indirimbo ‘KOMEZA INTORE ZAWE ’ yahimbwe na Padiri Dr Fabien HAGENIMANA -VIDEO

 Emmy Pro , Dieudonné Mure na Pacis NDAHIRO basubiyemo indirimbo ‘KOMEZA INTORE ZAWE ’ yahimbwe na Padiri Dr Fabien HAGENIMANA -VIDEO

Emmy Pro utunganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi batandukanye , producer Dieudonné Mure n’umunyamuziki Pacis NDAHIRO bahuriye mu ndirimbo basubiyemo ‘KOMEZA INTORE ZAWE ’ imenyerewe ku minsi mikuru ikomeye muri Kiliziya Gatolika n’ahandi.

Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n’abahanzi b’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika . Anazwiho guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe (RWANDA CATHOLIC ALL STARS ). Uyu musore yakoze indirimbo nka ‘Mana idukunda’ , Twaje Mana yacu , Ni wowe rutare rwanjye , Niyeguriye Nyagasani , Komeza intambwe , Byose bihira abakunda Imana , Yezu ngufitiye inyota , mu nzu itunganya umuziki yitwa Universal Record afatanyije na Aime Pride wakoze amashusho yazo .

Dieudonne Mure utunganya umuziki muri studio ye yitwa MuRe Sounds, akanigisha muzika abana bato n’abakuru, n’ibyuma bya muzika, amenyerewe nk’umucuranzi n’umuyobozi w’indirimbo muri Chorale de Kigali, kandi n’umuhanzi ku giti cye umaze gusohora album zirenga imwe.

Yakoranye cyane na Emmy pro muri studio ya Universal Records, isanzwe imenyerewe mu njyana Gatolika no kuvugurura indirimbo mu buryo bugezweho.

Dieudonne, yasubiyemo mu ndirimbo “Gusaakaara” ya Yvan Buravan yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyayo giheruka, yongerererwa uburyohe, hanonerwaho no kwifatanya n’umuryango wa Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro.

Ndoli Ndahiro Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga. Akaba ayoboye Choeur International, ari nayo begukanye umwanya wa kabiri muri Afrika mu marushanwa ya ACGC aherutse. Pacis akaba kandi n’umutoza wa muzika, akaba yari mu batoza 12 bakoranye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, REB, mu mushinga wo guhugura kuri piano na solfege abarimu ba muzika ku rwego rw’igihugu.

Mu yandi matsinda akorana nayo harimo The Bright Five Singers, aho ari technical director na I.V.League Jazz, ari mu bayitangije.

Emmy Pro
Dieudonne Mure
NDOLI NDAHIRO Pacis

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *