Eric Reagan Ngabo na Adrien Misigaro bari guhatanira ibihembo bya Rhema Awards Global

 Eric Reagan Ngabo na Adrien Misigaro bari guhatanira ibihembo bya Rhema Awards Global

Ibyamamare mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eric Reagan Ngabo na Adrien Misigaro ni bamwe mu bari guhatanira guhatanira ibihembo binyuranye bizatangwa na Rhema Awards Global.

Adien Misigaro ahatanye mu byiciro mu cyiciro cya Male artist of the year, Best gospel worship song, aho indirimbo ye yitwa ‘Ntibyakunze’ ari yo iri muri iri rushanwa, Best Gospel collaboration song, harimo indirimbo yitwa ‘Ndareba’yafatanyije n’umuhanzikazi nyarwanda witwa Yvette Uwase. Indirimbo ye kandi yitwa ‘Nyibutsa’ ihatanye mu kindi cyiciro cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Best Gospel song of the year.’

Mu genzi we Eric Reagan Ngabo nawe ahatanye mu byiciro binyuranye birimo:’Best New male vocalist, Best gospel worship song ndetse na Best praise gospel song aho indirimbo ye yitwa ‘Wewe ni mungu’ ari yo ihatanye.

Amatora agamije kureba uhiga abandi mu byiciro binyuranye ari kubera ku mbugankoranyambaga zinyuranye zirimo WhatsApp, Instagram na Email. Uburyo bwo gutora umuhanzi ukunda ni ukwandika E-mail yawe maze ukandika na code y’umuhanzi wifuza gutora.

Muri aya matora azatangira ku wa 10 Ukuboza 2021 ariko ibihembo bigatangwa ku wa 12 Ukuboza 2021, umuntu umwe yemerewe gutora inshuro eshatu zonyine.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *