Ese igihe tuzapfira kiba cyaragenwe mbere y’igihe koko? Reba icyo Bibiliya ibivugaho.

 Ese igihe tuzapfira kiba cyaragenwe mbere y’igihe koko? Reba icyo Bibiliya ibivugaho.

Oya, igihe tuzapfira ntikiba cyaragenwe mbere y’igihe. Bibiliya ntishyigikira iyo nyigisho, ahubwo ivuga ko ahanini urupfu ruterwa “n’ibigwirira abantu.”​

Bibiliya se ntivuga ko hariho “igihe cyo gupfa”?

Ni byo; mu havuga ko “hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa; igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe.” Icyakora imirongo ikikije uwo, igaragaza ko muri uwo murongo Bibiliya yarimo isobanura uruhererekane rw’ibintu bisanzwe biba mu buzima. Imana ntigena igihe buri wese azapfira, nk’uko idahatira umuhinzi gutera imbuto mu gihe iki n’iki. Ahubwo iyo mirongo yumvikanisha ko tutagombye guhugira mu bikorwa byacu bya buri munsi ngo twirengagize Umuremyi wacu.​

Dushobora kurama

Nubwo tuba tutazi uko ejo ubuzima bwacu buzamera, turamutse dufashe imyanzuro myiza dushobora kurama. Bibiliya igira iti “itegeko ry’umunyabwenge ni isoko y’ubuzima; ririnda umuntu kugwa mu mitego y’urupfu”. Mu buryo nk’ubwo, Mose yabwiye Abisirayeli ko iyo bumvira amategeko y’Imana bari “kurama”. Ariko kandi, turamutse tutitonze tukagira imyifatire mibi dushobora gupfa imburagihe. Soma Umubwiriza 7:17

Icyakora niyo twafata imyanzuro myiza dute cyangwa tukitwararika Nubwo bimeze bityo ariko, ibintu ntibizahora bityo kuko Bibiliya idusezeranya ko hari igihe ‘urupfu rutazabaho ukundi.’Ibyahishuwe 21:4.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *