Ese umuziki w’amakorari mu Rwanda waba warazamutse cyangwa wasubiye inyuma?ni iki abawukora babivugaho?

 Ese umuziki w’amakorari mu Rwanda waba warazamutse cyangwa wasubiye inyuma?ni iki abawukora babivugaho?

Abazobereye mu muziki cyane cyane w’amakorari batangaje ko muri uyu,mwaka wa 2021 umuziki wo kuramya, gushengerera no guhimbaza Imana muri rusange wateye imbere, banashimangira ko umuziki w’amakorari wateye
imbere kurushaho.

Ubwo umunyamakuru wa Nkunda Gospel yaganiraga n’abahora mu muziki w’amakorari anyuranye kugira ngo amare amatsiko abakomeje kwibaza niba umuziki nyarwanda cyane cyane uw’amakorari waba uri gutera imbere, benshi bemeje ko iyo nganzo iri kugenda yongera umuvuduko ku gipimo cyiza.

Ubwo twaganiraga na Niyitegeka charles, Perezida wa Chorale ‘Inyange za Mariya’ ikorera ubutumwa kuri Paruwasi ya Mt. Mikayile (Saint Michel) yadutangarije ko umuziki w’amakorari muri uyu mwaka wa 2021 wagaragaje impinduka maze anatanga n’urugero rushimangira igisubizo cye.

Yagize ati:” Umuziki nyarwanda mu makorari ngereranyije n’indi myaka yatambutse ndabona warateye imbere kuko hari ukwivugurura kw’amakorali mu majwi cyane cyane ndetse turashimira Imana iduha abanyamwuga mu muziki, cyane cyane Seminari ntoya zo mu Rwanda. Hari ibitaramo bibera mu kiliziya no mu nsengero ugasanga imiririmbire iri imbere ugereranyije n’indi myaka yashize.”

Nubwo bwana Niyitegeka yemera ko akazi kari gukorwa katoroshye ariko asanga ubufatanye butari ku rwego rushimishije. Yakomeje agira ati:“Hari ibigomba guhinduka cyane cyane amajwi meza(vocalise) ubundi abahanga mu muziki bagafasha abandi batakoze umuziki cyane cyane mu ishuri.”

Chorale Inyange za Mariya bwana Niyitegeka Charles ahagarariye nayo iri gutanga umusanzu mwiza mu kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga nk’aho baherutse gusohora indirimbo bise ‘Urukundo rw’Imana’ yanyuze imitima ya bose ndetse usibye amajwi y’abo ugasanga n’amashusho y’iyo ndirimbo ari ku rwego mpuzamahanga.

Chorale Inyange za Mariya

Dr. Albert NZAYISENGA uyobora « Chorale de Kigali » na we yatangarije umunyamakuru wa Nkunda Gospel ko ashimira amakorari yo mu Rwanda kubera akazi katoroshye barimo gukora ndetse anahamya ko n’imihimbire y’indirimbo nayo yateye imbere cyane. Yagize ati:

“Amakorali ari gukora akazi gakomeye. Twishimira ibyo bari gukora mu iyogezabutumwa. Ubuhanga mu guhimba bwateye imbere kandi bwasakaye hose.” Icyakora Dr.Albert NZAYISENGA asanga nubwo amakorari ari gukora akazi katoroshye ariko hari hakenewe n’ibirungo kugira ngo ubwiza bw’umuziki nyarwanda buhure no kwisiga ndetse bijyane n’icyo abakunzi b’ayo makorali babategerejeho.

Yaragize ati:“Ku bwanjye umuziki ukoreshwa mu gusenga uko uteye kurashimishije kandi ugira amategeko n’amateka ntayegayezwa. Cyokora mu ndirimbo zigenewe ibitaramo, kuwushyiramo ibirungo birakenewe kandi biri no gufata intera nziza

Ku kijyanye no kumenyekanisha Muzika y’amakorali yacu ku rwego mpuzamahanga, Dr. Albert NZAYISENGA yaragize ati : « Kugirango amakorali yacu agere ku rwego mpuzamahanga, icyo mbona gikomeye ni ugushaka uburyo abandika indirimbo banareba uburyo bitabira kwandika mu ndimi z’amahanga. Bifite icyo bivuze kandi birashoboka ».

Goshen choir

Nubwo benshi bagaragaza ko umuziki wateye imbere ariko bwana Ngenzi Jean Jacques, uyobora ‘Goshen choir’ ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paroisse ya Muhoza, mu mujyi wa Musanze si ko we abibona ahubwo abona umuziki warasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid19. Yagize ati:

“Ubundi umuziki muri rusange wasubiye inyuma ariko byatewe ahanini n’ iki cyorezo cyazambije byinshi bituma insengero bazifunga .So, urumva ko umwaka bamaze badacuranga byasubije inyuma byinshi harimo n’ imiririmbire muri rusange. Ubundi hari igihe wasangaga tunakunda gukoresha abacuranzi b’abanyamahanga bamwe babishyura abandi barabaye nk’ababo bwite, ariko nabyo byahise bisobanuka neza bituma abana bacu nabo bazamura impano zabo mu gucuranga. Ubu rero navuga ko k’urundi ruhande byadufashije bituma impano muri twe zikura kubera ko abo akenshi twakundaga kwita abahashyi batagikunda kuboneka kuko ntabwo bari kumara umwaka wose badakora.Ibi byatumye abenshi bisubirira iwabo ubu rero k’urundi ruhande byaradufashije bituma n’ abana bacu bagaragaza impano zabo dore ko babonye n’ umwanya uhagije wo kubyitoza.”

Ngenzi yakomeje agira ati:

“Ubu rero navuga ko umuziki twari dufite icyo gihe mbere y’ umwaduko wa COVID-19 wasubiyeho inyuma gato, ariko turi kuzamura izindi mpano ku buryo mu gihe gito bizaba bimeze neza cyane ku muziki wacu w’ umwimerere, ariko muri rusange nta kibazo gikomeye cyangwa icyuho cyahabonetse ku buryo twavuga ko umuziki mu makorali wasubiye inyuma ahubwo ukurikije ibihe tuvuyemo umuzika wateye imbere rwose.”

Ngenzi asoza avuga ko uyu muziki ukeneye ibirungo kugira ngo ukomeze uryohere amatwi y’abawumva. Yagize ati:

“Njye ndabona umuziki muri rusange ibirungo ukeneye ari ukwita ku mpano z’ abana bacu bagikura muri muzika tukazishakira ibirungo tukabashakira ubundi bumenyi bwiyongeye tunabashihikariza kujya kubyiga kuko hari amashuli ya muzika dufite yabongerera ubumenyi hanyuma nabo bakajya ku rwego mpuzamahanga.”

Twabonye tutasoza iyi nkuru tutavuganye n’umutekinisiya kugira ngo nawe atubwire uko abibona. Iyi niyo mpamvu twasubiye muri « Chorale de Kigali » maze tuganira n’umuyobozi ushinzwe tekiniki, Bwana Shema Pratrick atubwira ko hari n’amakorari asigaye aririmba ibintu bikomeye. Yagize ati:

“Hari n’amakorari asigaye aririmba ibintu bikomeye kuturusha ariko birumvikana bafite aho bagiye babikura. Urumva rero twishimiye ko umuziki w’amakorari muri rusange wateye imbere.” Yakomeje avuga ko hari n’amakorari y’abaporotesitanti asigaye aririmba umuziki wanditse na byo akabibonamo izindi mbaraga.

Mwabonye ko hari n’amakorari y’abaporotesitanti asigaye aririmba umuziki uri classic. Ibi nabyo byerekana iterambere ry’umuziki w’amakorali yose yo mu Rwanda muri rusange.

Chorale de Kigali mu myitozo

Hari abahanga mu muziki badusabye ko nabo batanga inyunganizi yabo muri iki kiganiro none bitumye twifuza gukora igice cya cyo cya kabiri aho na bo bazatwunganira ndetse bagatanga n’umwanzuro kuri iki kibazo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *