Esitoniya: Abakristu gatolika bakoze imyigaragambyo

 Esitoniya: Abakristu gatolika bakoze imyigaragambyo

Léonidas MUHIRE

Abakristu gatolika bo mu gihugu cya Esitoniya bahujwe n’imyigaragambyo mu mahoro igamije gutera inkunga amasengesho y’abavandimwe babo bo mu burasirazuba bw’Uburayi bugarijwe n’intambara bahanganyemo n’Uburusiya.

Bari kubasengera babasabira amahoro ndetse no guhagarara kw’ibitero by’Abarusiya.

Ikinyamakuru ‘Vatican News’ dukesha iyi nkuru kivuga ko kuri uyu wa gatandatu nyuma ya saa sita Abanya Esitonia bagera ku bihumbi 30 berekeje ahitwa Tallinn Freeedom Square ngo bahurize hamwe amajwi yabo mu rwego rwo gushyigikira kugaruka kw’amahoro mu gihe Uburusiya bwakomeje ibitero bya gisirikare ku gihugu cya Ukraine.

Abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi na bo bateraniye mu yindi mijyi minini y’icyo gihugu nka Tartu na Narva nabo basengera Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ashimira abanya Esitoniya ku bwo gushyigikira igihugu cye mu bihe bitoroshye kirimo.

Abanya Esitoniya kandi bifatanyije n’abandi bakristu gatolika hirya no hino mu gukusanya inkunga yo gufasha abari mu ntamabara mu buryo bw’ibikoresho.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Esitoniya uvuga ko umaze gukusanya inkunga nyinshi z’amafaranga n’ibikoresho byo mu rugo byoherezwa muri Ukraine.

Papa Francis na we yahamagariye abakirisitu bo hirya no hino ku isi gusengera amahoro no kwiyiriza ubusa cyane muri Ukraine ndetse no kuzifatanya kwizihiza uwa gatatu w’ivu uzaba tariki ya 2 Werurwe basaba umwamikazi w’amahoro kurinda ibyago abatuye isi.

Igihugu Esitoniya ni kimwe mu byari bigize icyitwaga Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ihana imbibi n’igihugu cy’Uburusiya ndetse ikaba inabarizwa mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare wa OTAN.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.