Ethiopia: Umuryango w’Abibumbye uratabaza Leta ngo ikemure amakimbirane y’Abakiristu n’Abayisilamu amaze guhitana abagera kuri 30

 Ethiopia: Umuryango w’Abibumbye uratabaza Leta ngo ikemure amakimbirane y’Abakiristu n’Abayisilamu amaze guhitana abagera kuri 30

Nyuma y’amakimbirane hagati y’Abakiristu b’idini Orthodox n’Abayisilamu muri Ethiopia, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu irasaba ko hagira igikorwa ngo harengerwe abibasiwe n’ihohoterwa. Ibi byo gushyamirana kw’amadini byatangiye mu mpera za Mata uyu mwaka mu majyaruguru y’iki gihugu aho abantu 30 bamaze kuhaburira ubuzima abandi bagera ku 100 bakaba barahakomerekeye.

Inkuru ya ‘Premier Christian News’ ivuga ko iyi ntumwa ya Loni shinzwe yavuze ko ibyabaye hagati y’amadini abiri babaje cyane kuko byambuye ubuzima abantu benshi. Iyi ntumwa ya Loni yasobanuye neza ko ayo mahano adashobora guhagarara Leta itagize icyo ikora.Yagize ati: “Kugira ngo hirindwe ihohoterwa rishingiye ku madini, ni ngombwa ko hakemurwa vuba impamvu nyamukuru zitera iryo hohoterwa”. Na none yahamagariye abarokotse iryo bara ndetse n’abagize imiryango yabo bishwe kugirana ibiganiro bigamije ubwiyunge na bagenzi babo badahije imyizerere aho batuye.

Aya makimbirane ashingiye ku butaka hagati y’Abayisilamu n’Abakiristu yahereye mu gace ka Amhara mu Majyaruguru ya Ethiopia ariko nyuma urugomo ruyashingiyeho rutangira gukwirakwira no mu Magepfo y’iki gihugu hagana mu Murwa Mukuru Addis Ababa. Bikekwa ko “Abakiristu b’intagondwa” bitwaje intwaro bateye Abayisilamu ubwo bari mu muhango wo gushyingura babakorera urugomo rukomeye. Nyuma yaho na bwo havugwa ko imisigiti ibiri yatwitswe kandi ikangirika cyane. Kugeza ubu, abantu bagera 578 bikekwa ko bamaze gutabwa muri yombi na Leta ya Ethiopia bakekwaho ibitero nk’ibyo hirya no hino mu gihugu n’ubwo ubwo bushyamirane bugikomeje.

N’ubwo bimeze bityo ariko, muri Ethiopia yamaze kugaruka ugereranije n’iminsi yashize y’intambara yaguyemo benshi hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi bo muri Tigray bashakaga komora agace kabo kuri Ethiopia kakaba igihungu kigenga. Gusa ibikorwa by’ubutabazi byo birakomeje cyane cyane muri Tigray intambara yashegeshe cyane no mu bindi bice.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.