Ev. Caleb yatomoye umugore we nyuma y’iminsi ibiri basezeranye kubana akaramata

 Ev. Caleb yatomoye umugore we nyuma y’iminsi ibiri basezeranye kubana akaramata

Umuvugabutumwa UWAGABA Joseph Caleb usanzwe ari Umwalimu muri Kaminuza mu gihugu cya Pologne ku mugabane w’u Burayi nyuma y’iminsi itatu asezeranye imbere y’Imana n’mugore  we Alice UWINGABIRE mu birori biryoheye ijisho byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ku cyumweru, yatatse umugore we ndetse anishimira kubaka abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Ev. Caleb yagize ati: “Umutima wanjye wuzuye ishimwe ‘’NDISHIMYE’’ waraje ndibona mpindura izina warakoze kunkunda dia [UWINGABIRE] God has been so faithful I am officially married’’.    

Ubukwe bwa Caleb na Alice bwabaye muri weekend ishize ku Cyumweru bubera  kuri Muhazi Beach Resort mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba mu birori by’akataraboneka byari binogeye ijisho. Basezeranyijwe na Rev. RWIBASIRA Vincent wo mu Itorero rya Bethesda Holy Church ari naryo Ev. Caleb abarizwamo. 

Habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu masaha ya mu gitondo, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana ahagana saa cyenda z’amanywa. Iyi mihango yose kimwe no kwiyakira, yabereye ku nkengero za Muhazi.

Ibirori by’agatangaza bahamirijemo isezerano ryabo byitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, bibera ahantu hateye amabengeza bitewe n’ukuntu hari hateguwe mu mitako yiganjemo ibara ry’umweru ukongeraho no kuba ari ku nkengero z’ikiyaga cya Muhanzi. Hari amafu menshi cyane nawe urabyumva nk’ibirori byabereye ku mazi. 

Ni ubukwe bwitabiriwe n’abarimo amazina azwi muri Gospel nka Bosco NSHUTI, Clapton Kibonge, Steven KARASIRA wa Radio Umucyo, Dj Spin wanavangavanze imiziki muri ibi birori, Ev. Fred KALISA, Ev. MUCYO David nyiri Filime y’uruhererekane “The Secret” iri guca ibintu, n’abandi. 

Ubwo Caleb yambikaga impeta umukunzi we Alice, yaragize ati “Nkwambitse iyi mpeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwizerane wowe UWINGBIRE Alice, mbikoze mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, Amen”. Abari muri ubu bukwe bahise bakoma amashyi menshi bashima Imana ku ntambwe aba bageni bateye, banabaririmbira indirimbo ivuga ngo “Uri Imana itabasha kubeshya, uri Imana isohoza amasezerano”

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana nyuma y’iminsi ibiri basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye kuwa 17/06/2022 ubera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

Ev. Caleb akoze ubukwe nyuma y’imyaka 4 abuze umugore we MUCYO Sabine witabye Imana mu 2018 azize uburwayi bwamutwaye ubuzima nyuma y’iminsi 100 gusa yari amaranye na we.

nkundagospel

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *