Ezra Mpyisi yamaganye imwe mu mvugo za Rocky

 Ezra Mpyisi yamaganye imwe mu mvugo za Rocky

Pasitori Ezra Mpyisi umaze kumenyekana mu bijyanye n’ivugabutumwa binyuze mu biganiro bitambuka ku mbuga za YouTube kubera umubare munini w’abaza bamugana avuga ko nta muntu wakagombye kwigirira icyizere gike ko atazaramba, bityo yamagana imvugo ya “Ntamyaka 100” yazanwe na Rocy usobanura amafilimi.

Pasiteri Mpysi ni kenshi abantu bamwe bagaragaza ko batavuga rumwe n’inyigisho ze haba mu idini ry’abadivantisiti abarizwamo n’andi matorero atandukanye.

Pasiteri Mpysi avuga ko yavutse mu 1922 mu karere ka Nyanza.

Uyu mukambwe aherutse kubazwa ku mvugo iharaye mu rubyiruko ivuga ngo nta myaka ijana icyo abivuga.

Yabajijwe ati ‘Muri iyi minsi hari urubyiruko rukunda kuvuga ngo nta myaka ijana, mbese ngo nta cyizere cyo kuzaramba?’

Mpyisi yasubije agira ati “Ni iki kimubujije kuyigeraho, kuki se avuga atyo? Kuvuga ngo nta myaka ijana kuki? Bapfa kuvuga mukikiriza. Ubuzima yabuhawe nande, uwamuhaye ubuzima se we amara imyaka ingahe? Ubwo buzima butagera ku myaka ijana wabuhawe nande?, wabugezeho ute?

Nubwo uyu mukamwe atanga ibisubizo bisa nk’ibibazo ariko birumvikana kandi bigaragara ko iyi mvugo ubwayo yayobya abantu batari bake ndetse bakaba bashobora no kuba bakwangiza ejo hazaza habo kubera ikigare.

Mpyisi yigeze gutangaza ko ibanga yakoresheje kugira ngo abe agejeje bene iyi myaka ariko yirinze kunywa nzoga ndetse n’ubusambanyi.

Yagaragaje ibi bintu byombi ko bishobora kufasha umuntu kuramba cyangwa kumara imyaka myishi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *