Fabrice&Maya basigaye baba mu Rwanda basohoye indirimbo “Mucunguzi” yanyuze benshi.

 Fabrice&Maya basigaye baba mu Rwanda basohoye indirimbo “Mucunguzi” yanyuze benshi.

Fabrice&Maya ni itsinda ry’umugore n’umugabo bakomoka I Burundi ariko baba mu Rwanda. Bashinze kandi bayobora umuryango Heavenly Melodies Africa rihuriye abaririmbyi b’abahanga baturuka hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Bavuga ko iyi ndirimbo basohoye ifite umwihariko n’izimo gusohoka muri iki gihe, bavuga ko usanga zibanda ku mibereho no kugira ibyo umuntu ageraho naho “Mucunguzi” iyo ikaba igaruka ku cyo Yesu Kristo yakoreye ku musaraba acungura umuntu.

Mu kiganiro na NKUNDAGOSPEL, Fabrice yavuze ko bashaka ko abantu bamenya Yesu ku giti cyabo kandi bakumva ko nta wundi uhwanye na bo.

Ati “Iyi ndirimbo yitwa Mucunguzi, ni indirimbo ivuga kuri Yesu n’igikorwa yakoze ku musaraba. Muri iyi misi hari indirimbo nyinshi zivuga ku bibazo abantu bahura navyo nuko Imana izobibakiza. Twatekereje ko byaba byiza dukoze indirimbo zivuga Yesu. Uguhimbaza Imana ni ukuvuga ico ari. Kandi turipfuza ko abantu bamumenya ku giti cabo bwite bakamenya ko atawuhwanye nawe.”

Yongeyeho ko muri uyu murimo ashaka gushimira umugore we Maya ngo kuko gukorana nawe bituma umurimo woroha kuko ahamya ko buzuzanya muri byose

Ati “Ndashaka gushimira Maya umufasha wanjye dukorana uyu murimo biraryoshe cane kuko turuzuzanya muri vyose, ndashimira HM Africa family kuko atari bo ibi bikorwa ntitwabishobora twenyine n’abandi benshi dukorana muri rusangi abadukunda n’abadushigikira.” Fabrice&Maya batangiye gukora umurimo w’uburirimbyi I Burundi kuva muri 2003, kugeza ubu bafite imizingo itandatu y’indirimbo. Gusa HM Africa yo yatangiye muri 2005.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *