Follow-up: “Ntabwo nshyigikiye ibishegu ni uko twari mu kiganiro mpaka” – Vanessa Umutoni

 Follow-up: “Ntabwo nshyigikiye ibishegu ni uko twari mu kiganiro mpaka” – Vanessa Umutoni

Ku munsi w’ejo, ku italiki ya 9 Gashyantare 2022, umunyamakuru wa Nkunda Gospel yakoze inkuru ivuga k’umukobwa witwa Umutoni Vanessa wagaragaye muri video ashyigikira imvugo y’ibishegu, ubwo yari mu kiganiro n’umuvugabutumwa witwa Uwimana Godfroid, kuri shene ya YouTube yitwa BYUKADI TV.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, taliki ya 10 Gashyantare, Umutoni Vanessa yasabye umunyamakuru wa Nkunda Gospel ko bagirana ikiganiro kugira ngo agire bimwe asobanura kuri video iherutse kujya hanze ashyigikira ibishegu.

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel Vanessa Umutoni yatangaje ko ubusanzwe ari umukristo ko adasanzwe ashyigikira imvugo zitiyubashye ko ahubwo bari mu kiganiro mpaka, aho yasabwaga gukusanya ibitekerezo bigaragaza ko gukoresha imvugo y’igishegu ntacyo bitwaye. Yagize ati:

“Inkuru mwanditse ivuga ko nshyigikira ibishegu actually ntabwo ari byo ahubwo twari mu kiganiro mpaka. Barambwiye ngo dufite insanganyamatsiko twifuza ko tuganiraho, mbasaba ko bampa umwanya wo kwitegura ubundi tukaganira.” Yakomeje agira ati:

“Nasanze bateguye undi ugomba kwemeza ko igishegu kidakwiye muri rubanda, hanyuma njyewe ngomba kwemeza ko ntacyo gitwaye. Urumva ko nagombaga gushaka ibitekerezo bigishyigikira kugira ngo nitware neza mu kiganiro ariko muby’ukuri sinshyigikiye igishegu mu buzima busanzwe.”

Ubusanzwe Vanessa Umutoni uhamya ko afatira icyitegererezo kuri maman we, ni umukristu mu itorero ryitwa Africa New Life Bible Church, akaba asengera Kicukiro. Asanzwe atanga serivisi zitandukanye mu mahoteli, dore ko yarangije kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza muri Mount Kenya University, ishami ryo mu Rwanda, aho yize ibijyanye n’Amahoteli n’Ubukerarugendo.

Dore inkuru twari twanditse bwambere:

Video: Umuvugabutumwa yakoze akazi gakomeye ubwo yabwirizaga umukobwa uzwiho gushyigikira ibishegu

Ikiganiro
Umuvugabutumwa Uwimana Godfroid na Vanessa Umutoni

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *