Gentil Misigaro yahishyuye umutegarugori umufasha kwandika indirimbo

 Gentil Misigaro yahishyuye umutegarugori umufasha kwandika indirimbo

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro yatangarije umunyamakuru wa Nkunda Gospel ko umugore we amufasha mu kwandika indirimbo ngo dore ko amurusha kumenya neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu kiganiro Gentil Misigaro n’umufasha we bagiranye na Nkunda Gospel ubwo bishimiraga ivuka ry’umwana wabo wa kabiri, Gentil yadutangarije ko umufasha we Rhoda Mugiraneza agira uruhari runini mu guteza imbere ivugabutumwa rinyuze mu buryo bw’indirimbo rye ngo kuko buri gihe amwongeramo akanyabugabo, akamufasha kwandika indirimbo ndetse akanamusengera. Yagize ati:

Umufasha wanjye amfatiye runini muri uyu murimo kuko antera courage iyo ndikwandika indirimbo, akamfasha kuzandika no kuzinonosora ndetse Kandi igikomeye tugafatanya no gusenga.”

Muri iki kiganiro kandi umufasha wa Gentil Misigaro nawe yafashe umwanya w’ijambo adutangariza ko nawe ari inshingano ze gushyigikira umugabo we mu murimo wo kuririmba. Yagize ati:

Iyo ukunda umuntu ni inshingano zawe gukunda icyo akunda ndetse ukanamushyigikira, bityo nanjye ngomba gushyigikira umugabo wanjye tugafatanya gukora ivugabutumwa.”

Urugo rwa Gentil Misigaro rurimo amahoro ndetse rwakagombye kubera izindi ngo icyitegererezo dore ko umufasha we yatanze ubuhamya akavuga ko iyo atwite Gentil Misigaro akoropa, agateka, akagabura yarangiza akoza n’ibyombo. Ibi bibafasha kubaka umuryango mwiza bityo bakaramya Imana bitandukanyije n’ikibi.

Kugeza ubu uyu muryango umaze kunguka abana 2 b’abahungu ari bo Abraham na Azafu.

Ikiganiro

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *