Gentil Misigaro yandikiye umugore we ibaruwa yuzuyemo imitoma

 Gentil Misigaro yandikiye umugore we ibaruwa yuzuyemo imitoma

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, utuye muri Canada, Gentil Misigaro yandikiye umugore we Rhoda Mugiraneza ibaruwa yuzuyemo imitoma, aho yavuze ko ubuzima bwabo ari nka filimi ifite épisode 1000.

Muri iyi baruwa Gentil Misigaro atangira agira ati:

“Nyemerera ngusangize iyi baruwa ndetse nyisangize n’isi yose.Igice gikomeye si ukubona amagambo nkwandikira, ahubwo hakomenye kuyakusanyiriza muri iyi baruwa imwe kuko iyo ntangiye kuvuga ibyawe , ibyacu, ubuzima bwacu buba nka filimi ifite épisode 1000, kandi izo épisode ziracyakomeza.”

Akomeza agira ati:” Ikindaje ishinga ni ukugira ngo izo épisode z’ubuzima bwacu zikomeze zituryohere , zuzuremo ibyiringiro, amahoro asendereye (umunyenga). Nshimishwa no kubana nawe ndetse n’umunezero mwinshi, tugafatanya byose muri ubu buzima.”

Gentil Misigaro yakomeje atomora umufasha we ati: “Nubwo ubuzima bwacu atari ubw’abatagatifu ariko ukora byose kugira ngo bukomeze bube bwiza. None hacu ni heza kurusha ejo hashize, ndetse ejo hazaza ni heza kurusha uyu munsi. Ubuzuma bwanjye bwarahindutse kuva tugihura kandi nzahora iteka mbyishimira. Ubu ndi umugabo uhamye, umufasha mwiza, umuyobozi ndetse n’umubyeyi mwiza kubera wowe.”

Gentil Misigaro asoza ibaruwa ye agira ati:” Ntizimbye mu magambo, ngushimiye kuba umufatanyabikorwa wanjye mu gusenga ndetse no kuba uhoza Imana ku ruhembe rw’ubukwe bwacu. Uburyo ufata neza abana bacu, Abraham Misigaro n’a Asaph Misigaro, ukabitaho byo reka nte kubigarukaho, gusa ‘NDAGUKUNDA.”

Uyu muryango iteka ukunze kugaragariza abakunzi bawo ko uhora wishimye, dore ko bakunze gutegura ibirori binyuranye. Urugero ni uko baherutse gukora ibirori byo kwishimira no gushimira Imana kuba babonye umwana wa kabiri, nyuma y’amezi 11 babyaye imfura.

Uyu mwana wiswe Asaph Misigaro yavutse Ku wa mbere tariki 16 Kanama 2021 nk’uko byatangajwe n’ababyeyi be.

Uyu mwana w’umuhungu yavutse akurikira imfura yitwa Abraham Misigaro wavutse tariki  4 Nzeri 2020.

Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza bakoze ubukwe tariki 16 Werurwe 2019 nyuma y’igihe kinini bari bamaze mu rukundo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *