Ghana : Umupasitori yashonze arapfa nyuma yo kurya amafaranga y’abayoboke be

 Ghana : Umupasitori yashonze arapfa nyuma yo kurya amafaranga y’abayoboke be

Umupasitori wo mu gihugu cya Ghana, witwa Kelvin Kwesi Kobiri, watangije itorero ryitwa Zoé Outreach Embassy, yatunguranye ubwo yashongaga kugeza apfuye, kubera kurogwa n’abayoboke be yatekeye umutwe bakamuha amafaranga yo gukora umurimo w’Imana, ahubwo we akayigurira imodoka.

Nkuko abayoboke babyemeza ngo pasitori yabatekeye umutwe ngo bashire amafaranga mu mishinga y’itorero maze amaze kugwira ayigurira imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover, ibintu byababaje abayoboke be maze bakajya inama yo kumuhana.

Aba bayoboke be bahise bamujyana mu butabera ariko ngo nabonye bidahagije baramurogesha maze arashonga kugeza apfuye.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *