Gisele Precious yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umusaraba”yongera kwibutsa abantu agaciro ku musaraba

 Gisele Precious yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umusaraba”yongera kwibutsa abantu agaciro ku musaraba

Umunyempano Gisele Precious akaba umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana  wamenyekanye mu ndirimbo ‘Imbaraga z’amasengesho’ yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Umusaraba’ ni ndirimbo yibutsa abantu agaciro ku musaraba.

Gisele Precious ni umwe mu bakobwa bafite impano idashidikanywaho muri muzika ihimbaza Imana akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi wa Gitari Accoustic nyuma yuko ashize hanze indirimbo zitandukanye akanakora ibitarambo bitandukanye. uyu mwaka afite gahunda nyinshi zitandukanye zo gukomeza kwagura ivugabutumwa biciye mu ndirimbo.

Gisele Precious umwe mu baramyi bahimbaza Imana ufite ni tsinda rimucurangira rya bakobwa n’abagore yitwa The anointed  band

Gisele Precious yabwiye NKUNDAGOSPEL ko yifuje kongera kwibutsa abatuye isi agaciro ku musaraba .

Yagize ati “Nifuje kwibutsa abantu agaciro k’umusaraba, kuko nasanze ari ryo pfundo ry’umunezero abizera baboneye muri kirisitu”.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yaje mu gihe yarimo asama ijambo ry’Imana haziramo iyerekwa bituma yandika iyi ndirimbo

Ati “Ni inspiration yaje ntabwo navuga ngo impamvu nayanditse ni iyi ni iyi ahubwo ni iyerekwa ryaje nyuma yo gusoma ijambo ry’Imana rikamfasha, kandi gahunda niyo gukora uko Uwiteka adushoboje Iyi album ndigukora ifite indirimbo zigera muri zirindwi kandi ubu maze gushira hanze indirimbo ebyiri”.

Gisele Precious ari mu baramyi b’igitsina gore bahimbaza Imana nyuma ya Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi,Tonzi,Diane Kamugisha n’abandi gusa we icyo abarusha nuko ashobora kuririmba anicurangira. Yamenyekanye muri 2018 mu gitaramo cya Rabagirana Festival niho uyu mu nyempano yamenyekaniye.umwaka washize akaba yaherukaga gukora igitaramo gikomeye cyaciye ku ISIBO TV no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Gisele Precious NSABIMANA yatangiye umuziki uhimbaza Imana mu mpera z’umwaka wa 2018. Imana yagiye ibana nawe kugeza n’uyu munsi birakomeje, kugeza ubu amaze gushira hanze album imwe yitwa “Imbaraga z’amasengesho” igizwe ni ndirimbo zirindwi. Iyi indirimbo “Umusaraba” ni ya kabiri kuri album ye ya kabiri arimo gukora yitwa “Umusaraba” urugendo rwe rurakomeje ni Album izaba igizwe ni ndirimbo zirindwi. Gisele Precious uvuka mu muryango wo mu gishumba ahamya ko akomeje kwamamaza inkuru nziza y’ubwami bw’Imana.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘UMUSARABA’ YA GISELE PRECIOUS

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.