Gisubizo Ministries ku isonga mu zirahimbaza Imana mu kiganiro gishya k’iyobokamana ku Isibo Tv

 Gisubizo Ministries ku isonga mu zirahimbaza Imana mu kiganiro gishya k’iyobokamana ku Isibo Tv

Televiziyo Isibo yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho kwegerana n’abayikurikira umunsi ku wundi, igiye gutangiza ikiganiro gishya k’iyobokamana kizajya gifasha benshi gusabana n’Imana binjira muri ‘weekend’. Ni ikiganiro kizajya gihembura benshi kandi kirimo ivugabutamwa ry’Ijambo ry’Imana n’indirimbo zihimbaza Imana.

Iki kiganiro gishya kitwa ‘Holy Room’ kizajya gikorwa n’umunyamakuru ABAYISENGA Christian, ku wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no ku wa Gatanu saa tatu n’igice z’umugoroba. Muri iki kiganiro hakubiyemo kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’abaramyi ku giti cyabo n’amatsinda, n’amakorari akomeye mu matorero n’amadini atandukanye.

Mu kindi gice k’iki kiganiro hazajya hatumirwa abashumba n’abavugabutumwa banyuranye bigishe ijambo ry’Imana n’ibindi bizafasha benshi guhembuka imitima. Hazaba harimo kandi gushima Imana ku bw’imirimo ikomeye yakoreye abantu bayo, guhugurana ku bitabo by’iyobokamana no kurebera hamwe indirimbo icumi zo kuramya Imana zikunzwe.

Mu kiganiro ABAYISENGA Christian uzajya ukora iki kiganiro yagiranye na Inyarwanda yagarutse ku miterere y’iki kiganiro gishya. Yagize ati: “Muri iki kiganiro tuzavugamo ineza y’Imana n’urukundo rwayo twumve n‘imigambi myiza idufiteho. Iki kiganiro kandi ni ikiganiro kije kuzana ububyutse bwo gushyira hamwe mu matorero n’amadini kuko iyo abantu b’Imana bashyize hamwe birayinezeza kandi ikabagura mu mwuka, ubugingo n’umubiri”.


Ikiganiro cya mbere kibimburira ibindi, kiratambuka kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2022 guhera saa tatu n’igice z’umugoroba, aho itsinda rya Gisubizo Ministries rizwi mu ndirimbo Nguhetse ku mugongo, Sinzahwema n’izindi zinyuranye ari bo bazayobora kuramya no guhimbaza Imana. Ni mu gihe Umushumba wa Guerison des Ames mu Rwanda, Apôtre Sosthene SERUKIZA ariwe uzigisha Ijambo ry’Imana. Murararitswe mwese mu mwanya mushya w’ivugabutumwa.


Televiziyo Isibo iherutse guhabwa igihembo cyo kuba Televiziyo ya mbere y’imyidagaduro mu Rwanda. Hamwe n’iyo mbaga iyikurikira rero, ni undi mwanya mwiza wo kuvuga ubutumwa bwiza ku mbaga nyamwinshi yari isanzwe ikurikirana cyane ibijyanye n’imyidagaduro.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *