Gisubizo Ministries yashyizeho uburyo bwo kuyitera inkunga mu gitaramo iri gutegura inatangaza umuramyi ukomeye bazafatanya


Itsinda Gisubizo Ministries ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye rigeze kure imyiteguro yo kumurika album yabo ya Gatatu mu gitaramo bise ‘Worship Legacy Season 3 Concert’, aho banagaragaje uburyo bwo kubatera inkunga muri iki gitaramo bagiye gukora. Aba baririmbyi banamaze gutangaza umuramyi Bosco NSHUTI bazafatanya wamamaye cyane mu ndirimbo Umutima.
Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu cyateguwe na Bahafrica Ent. ifatanyije na Gisubizo Ministries kizaba ku itariki ya 10 Nyakanga 2022 guhera saa kumi z’amanywa mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, ni bwo iri tsinda ryagaragaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cyabo ariko banagaragaza uburyo ushobora kugura itike ukanabatera inkunga muri iki gitaramo. Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe ni 5000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, VVIP ni 20, 0000 Frw. Ushobora gutera inkunga iri tsinda utanga 30,000 Frw, 50,000 Frw, 100,000 Frw.
Umuyobozi Ushinzwe gutegura ibitaramo muri Gisubizo Ministries, NGABIRE Vincent yatangaje ko mu mafaranga y’inkunga umuntu azajya atanga harimo n’itike yo kumwinjiza. Avuga ko batekereje gushyiraho ubu buryo kubera ko hari abantu bagiye bagaragaza ko bakunda iri tsinda, kandi bashaka kubashyigikira mu buryo bwagutse.
Ati: “Gutera inkunga twabishyizeho ku bantu bakunda Gisubizo bashaka kuyitera inkunga, yaba gutera inkunga iki gitaramo cyangwa umuryango wa Gisubizo muri rusange”.
“Ni itike z’inshuti cyangwa se abantu bakunda Gisubizo, bifuza kugura amatike ariko banateramo inkunga. Iyo aguze itike y’ibihumbi 100 haba harimo n’itike y’igitaramo imwinjiza ariko aba anashyigikiye umurimo w’Imana.”
Iri tsinda ryatangaje ibi biciro banaboneraho no gutangaza ko bazifatanya n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco NSHUTI uherutse gusohora indirimbo yise Ni Wowe. Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibyo Ntunze, Umutima, Utuma Nishima Isaha y’Imana’ n’izindi.
Gisubizo Ministries yateguye iki gitaramo yakunzwe cyane mu ndirimbo ziri kuri album za mbere nka Amfitiye Byinshi, Nguhetse ku Mugongo, l Yerusalem’n’izindi zakomeje izina ry’iri tsinda rimaze imyaka irenga 18 mu ivugabutumwa. Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo nk’iki mu 2018 cyabereye na bwo mu rusengero Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali na 2019 mu Intare Conference Arena.