Gloria Cyuzuzo yasohoye indirimbo nshya ivuga k’urukundo rw’abashakanye

 Gloria Cyuzuzo yasohoye indirimbo nshya ivuga k’urukundo rw’abashakanye

Umuhanzi Gloria Cyuzuzo, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubuzima (Medicine), akaba n’umuririmbyi muri Catholic All Stars yasohoye indirimbo yitwa “Ni wowe” irimo ubutumwa bw’urukundo nyarwo yageneye umukunzi we ku munsi wabo w’ubukwe.

Muri iyi ndirimbo Cyuzuzo ahamya ko Imana irema umuntu ikanamuremera umufasha umukwiriye, nkuko byagenze mu ngobyi ya Edeni.

Muri iyi ndirimbo hari amagambo agira ati:

“Mu buzima tugira inshuti muri zo tukagiramo Imena. Imana ikurema ikanakuremera uzakurema agatima washobewe. Uwo utakira akakumva bwangu mu byishimo no mu bibazo.”

Akomeza aririmba ati:

“Ni wowe Imana yangeneye, urwo ngukunda rurihariye uri Imena mu bahizi uri mutarutwa…”

Uyu muhanzi Cyuzuzo Gloria, umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba mu njyana ya Opera, imenyerewe cyane mu bihugu byo hakurya y’amazi magari yabwiye Nkundagospel ko afite imishinga myinshi muri uyu murimo wo kuririmba. Yagize ati:

“Kuva mu bwana bwanjye nakuze nkunda uyu murimo wo kuririmba, bityo sinshobora kubireka. Mfite umushinga wagutse wo gukomeza kwerekana impano yanjye binyuze cyane cyane mu ndirimbo ziri mu njyana ya Opera imenyerewe mu bazungu. Ubu mfite ibindi bihangano biri muri studio mwitegure ko bizabageraho mu minsi ya vuba.”

Cyuzuzo Gloria yamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye yaririmbyemo muri Catholic All Stars yashinzwe na Emmy Pro, umaze kubaka izina mu gukora indirimbo ziryoheye amatwi.

Umuhanzi Gloria Cyuzuzo kandi yagiye yitabira amarushanwa atandukanye yo kuririmba, harimo Supra Voice ndetse n’andi atandukanye.Si

Reba indirimbo yose unyuze kuri link ikurikira

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.