Guterana kwera hifashishijwe ikoranabuhanga byagizwe icyaha mu Bushinwa

 Guterana kwera hifashishijwe ikoranabuhanga byagizwe icyaha mu Bushinwa

Mu gihugu cy’Ubushinwa batoye itegeko rishya ribuza insengero zose zitemewe na leta guterana bifashishije ikoranabuhanga ndetse no guhererekanya ubutumwa bw’iyobokamana ku mbugankoranyambaga bigirwa icyaha.

Umuryango mpuzamahanga ureberera uburenganzira bw’abakristu ndetse n’amatorero akiriato (ICC) watangaje ko iri tegeko ryangije bikomeye amahuriro y’ingirakamaro ku matorero akizamuka ngo kuko ikoranabuhanga ariryo ryaboroherezaga mukwigisha ijambo ry’Imana ndetse no kwamamaza inkuru nziza.

Iri tegeko rishya rivuga ko umuntu uzajya yemererwa kubwiriza yifashishije ikoranabuhanga agomba kubanza kwaka uburenganzira inzego zishinzwe iby’amadini n’amatorero.

Ikindi cyiyongeyeho kandi ntamuntu cyangwa itsinda ryemerewe gutera inkunga mu izina ry’amadini hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakristu bo mu Bushinwa batangaje ko ubutumwa ndetse n’izindi nyandiko bari bafite ku mbugankoranyambaga zabo byamaze kwangizwa nyuma yo guhabwa iri tegeko rishya.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.