Hagiye kubaho igitaramo cyo Kwakira abanyeshuri kizabamo n’amarushanwa y’ubumenyi kuri Bibiliya

 Hagiye kubaho igitaramo cyo Kwakira abanyeshuri kizabamo n’amarushanwa y’ubumenyi kuri Bibiliya

Nyuma y’imyaka isaga 6 Urugero media group idategura igitaramo cyo Kwakira abanyeshuri, igarukanye uburyo bushya butandukanye nubwo yajyaga iteguramo.

Urugero Media group ni ikigo gisanzwe kimenyerewe mu gutegura ibitaramo bya Gospel mu Rwanda, cyamenyekanye cyane mu bitaramo by’abanyeshuri, kuva mu mwaka wa 2013.

Kuri iki cyumweru taliki ya 14 Kanama 2022, ku bufatanye na Atawale Ministry ndetse n’itorero rya Healing Center, bateguye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri baje mu biruhuko.

Ni igitaramo kizarangwamo n’abanyempano batandukanye barimo Elie Bahati, Chryso Ndasingwa, Joshua Ishimwe, Emmy Vox, Richard Zebedayo ,Urugero Music Academy, Nyinawumuntu Grace, Mudakikwa Isaac ndetse n’umunyempano ukiri muto Ndizeye Alain.

Iki gitaramo kigizwe n’ibice 2 birimo kuririmba ndetse n’amarushanwa y’ubumenyi kuri Bibiliya kizabera mu itorero rya Healing Center, guhera i saa cyenda z’amanywa.

Abifuza kurushanwa ku bijyanye n’ubumenyi kuri Bibiliya baziyandikisha kuri uwo munsi. Kwinjira muri icyo gitaramo ni ubuntu nta Kiguzi cyashyizweho.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.