Hamenyekanye abazaririmba mu bitaramo ‘Make His Praise Glorious’ bigiye kuzenguruka u Rwanda


Ibi bihe turimo twabigereranya n’ibya nyuma y’icyorezo kuko ubuzima bwagiye bugaruka mu nguni zose kubera amabwiriza yorohejwe. Ibitaramo muri rusange biri mu byo abantu bari bakumbuye kuko bari bamaze igihe kinini badahura ngo batarame bitinde. Mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda naho hari gutegurwa byinshi ndetse bimwe byatangiye no gukorwa kandi byongera kunyura benshi. Mu minsi ya vuba hateganyijwe ikiswe ‘Make His Praise Glorious’ kizazenguruka u Rwanda. Kuri ubu abaramyi batandukanye bazataramira imbaga izitabira bamaze kumenyekana.
Abaramyi Alice Tonny na Diana KAMUGISHA ari na bo bateguye ibi bitaramo, bamaze gutangaza abahanzi bazafatanya nabo mu gitaramo ‘Make His Praise Glorious’ kizaba ku Cyumweru tariki 05/06/2022 muri New Life Bible Church Kigali kuva saa kumi zuzuye z’umugoroba kugeza saa moya zuzuye z’ijoro.
Iki gitaramo cyateguwe na Diana KAMUGISHA afatanyije na Alice Tonny uzwi cyane nka Big Tonny. Ni kimwe mu bitaramo by’ivugabutumwa bazakora bazenguruka igihugu muri uyu mwaka wa 2022. Ku ikubitiro bataramiye i Kayonza tariki 15/05/2022, ubu ahatahiwe ni i Kigali. Igitaramo cy’i Kigali ni cyo cyagombaga kubanziririza iyi gahunda yabo yo kuzenguruka igihugu, gusa habayemo impamvu zabatunguye bituma bafata indi tariki bacyimurira tariki 05/06/2022 mu gihe cyagombaga kuba tariki 29/05/2022.
Diana KAMUGISHA aherutse gutangaza ko intego y’ibi bitaramo bye na Alice Tonny ari ukwamamaza icyubahiro k’Imana no kuyishimira ku bw’uburinzi bwayo mu gihe cya Covid-19. Yagize ati: “Intego yacyo ni ukwamamaza icyubahiro k’Imana no kuyishima ko yaturinze ikanadukiza Covid-19, n’ubwo itaragenda burundu ariko turayishima aho igejeje ikora. Ntago tuzishyuza, kwinjira ni ubuntu ugasohokana umunezero mwinshi”.
Muri iki gitaramo kizabera i Kigali, Diana KAMUGISHA na Alice Tonny bazaba bari kumwe n’abaramyi batandukanye barimo; Dinah UWERA, Brian Blessed, MPUNDU Bruno, Tracy AGASARO (umugore wa René Patrick) Bernice n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo ndetse n’ibindi bazakorera hirya no hino mu gihugu, byubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya, Zaburi 66:02 havuga ngo “Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, mwogeze ishimwe ryayo.”
Inkuru ya InyaRwanda
