Hamenyekanye amakuru y’uko Abarundi bahaye Yesu n’Aburahamu amazi yo kunywa

 Hamenyekanye amakuru y’uko Abarundi bahaye Yesu n’Aburahamu amazi yo kunywa

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahishyuye ko mu bihe bya kera bahaye Yesu amazi yo kunywa mu gihe yari mu buhungiro mu Misiri.

Uyu mukuru w’igihugu yabitangaje ubwo yasozaga igiterane mpuzamatorero cyateguwe n’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi, mu rwego rwo kugaragaza ko iki gihugu gifite umugisha ndetse ko ari umugisha ku bindi bihugu.

Perezida Ndayishimiye asanga u Burundi ari igihugu gitemba amata n’ubuki ndetse kikaba umutima wa Afurika. Yagize ati:

“U Burundi buvomera isi yose(…), None umutima ntutanga amaraso mu mubiri wose?”

Yakomeje asobanura ko Abisiraheli nka ba Aburahamu na Yesu banyoye kuri aya mazi. Ati:

“Iyo murimo mureba neza u Burundi, umutima wa Afurika, ku mutwe harya haruguru, isoko ya mbere iva hariya hirya mu Rutovu, rikagenda ryiyegeranya Rubyiro, Ruvubu kugeza mu Misiri. Abasiraheli bose banyoyeho, Aburahamu, yakobo ndetse na Yesu nabo banyoyeho.”

Agaruka kuri Yesu, Ndayishimiye yahishyuye ko ubwo yari yarahungiye mu Misiri Abarundi bamuhaye amazi yo kunywa. Ati:

“Nari nshonje murangaburira, nari kavantara murantora, nari mfite inyota mumpa amazi yo kunywa. Yesu yari impunzi mu Misiri Abarundi tumuha amazi yo kunywa.”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *