Huye: Abanyamadini biyemeje kugabanya gatanya bongera inyigisho ku bagiye gushyingiranwa

 Huye: Abanyamadini biyemeje kugabanya gatanya bongera inyigisho ku bagiye gushyingiranwa

Abayobozi b’amadini n’amatorero bu mu Karere ka Huye, biyemeje kongera igihe cy’inyigisho z’umubano ku bagiye gushyingirwa kuko bababazwa no kubona ingo zisenyuka buri munsi.

Babivuze ubwo bari basoje inama nyunguranabitekererezo yabahurije hamwe n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku wa 4 Gashyantare 2022 harebwa ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubuzima muri rusange.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, Pasiteri Anicet Kabalisa, yavuze ko kwigisha ari umwe mu miti yakemura ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri.

Ati “Urajya kubona ukabona umusore n’inkumi baraje bikubise imbere ya Pasiteri cyangwa Padiri bati ‘turashaka ko udushyingira’ wabara igihe uzabigisha ugasanga ntacyo kuko bamwe baza baramaze gutegura itariki y’ubukwe.”

Yasobanuye ko abenshi baba bavuga ko bari kwihutishwa n’uko hari umuvandimwe wabo ushaka kujya hanze kandi atajyayo atabatahiye ubukwe cyangwa bakaza bavuga ko umukobwa atwite kandi bashaka ko abyara babana n’ibindi.

Ibyo ngo bituma bamwe mu Bapasiteri cyangwa Abapadiri bagira amarangamutima n’impuhwe bakemera kubasezeranya, nyamara ngo ingo nk’izo ziba zubakiye ku musenyi.

Ati “Ariko ukabona rwa rugo rwubatswe nta nyigisho rufite kandi burya gushinga urugo ni umushinga munini cyane udapfa guhubukirwa. Twebwe twasanze umuti ari uko twakongera igihe cyo kwigisha abagiye kurushinga, cyane cyane tugafata abitegura aho gufata ba bandi bavuga ngo bamaze no gushyiraho itariki y’ubukwe.”

Biyemeje kujya batanga inyigisho ku bagiye gushinga ingo mu gihe kitari munsi y’amezi atandatu.

Ati “ Kugira ngo nibura tube tuzi ko tumuhaye imbaraga kandi tumuhaye n’igihe cyo gutekereza, kuko birakabije cyane kumva twasezeranya abantu bugacya tukumva ngo batandukanye, uretse kutubabaza imitima nta n’icyo bimara kuko abana bavutse muri urwo rugo nibo bahababarira ndetse n’abo bashinze urugo bahubutse bitabasize.”

Yashimye ko hamwe na hamwe bikorwa neza izo nyigisho z’umubano zigatangwa ariko mu Karere ka Huye bifuza ko bikorwa hose bikaba nk’indangagaciro yabo.

Padiri Innocent Bizimana wo muri Diyoseze ya Butare yavuze ko muri Kiliziya Gatolika babitangiye kandi bitanga umusaruro kuko hari abareka gushyingirwanwa kubera ko bahawe inyigisho bagasanga ibyo barimo atari byo.

Ati “Twebwe muri Diyoseze ya Butare byaratangiye abagiye gushinga ingo bategurwa mu gihe cy’amezi atandatu bakarushaho kumenyana, yewe biba n’amahirwe kuko hari abavumbura ibyo batari barabonye mbere bagatandukana mbere yuko babana.”

Ibyo ngo hari ababibona nk’ikibazo ariko kuri bo ni igisubizo kuko aho kugira ngo abantu bashinge urugo rusenyuke rutamaze kabiri, bahitamo kubireka bakabanza kumenya neza ibyo bagiye gukora n’agaciro kabyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye icyo cyemezo cy’abayobozi b’amadini n’amatorero avuga ko bizeye ko kizatanga umusaruro mwiza.

Ati “Izo nyigisho z’amadini n’amatorero ni nziza kandi tuzitezeho umusaruro mwiza, imbere y’ubuyobozi natwe iyo baje gusezerana dushyiraho uruhare rwacu. Hari ibyuho bihari ariko icyiza ni uko twese dufatanya gushaka ibisubizo.”

Muri Raporo yo mu 2020 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yitwa ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ yagaragazaga ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6,8.

Bimwe mu byagaragajwe bitera gatanya harimo abajya kubana bataziranye ntibaganire ku rugo bagiye kubaka, abantu badashaka guhinduka ngo bajyane n’ibihe bigezweho, gukoresha umutungo nabi no kutagira gahunda ngenderwaho, gucana inyuma no kubura ubujyanama.Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye icyo cyemezo cy’abayobozi b’amadini n’amatorero avuga ko bizeye ko kizatanga umusaruro mwizaUmuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere ka Huye, Pasiteri Anicet Kabalisa, yavuze ko kwigisha ari umwe mu miti yakemura ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiriAbanyamadini n’amatorero mu Karere ka Huye biyemeje kugabanya gatanya bongera inyigisho ku bagiye gushyingirwa Inkuru ya Igihe

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.