Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Huye: Abayobozi b’amadini basabwe kwirinda ‘guca’ umukobwa watewe inda imburagihe
Abanyamadini n’amatorero bakorera mu karere ka Huye, basabwe kutihutira guca abayoboke cyangwa kubahagarika igihe batewe inda, ahubwo ko bakwiye kubagira inama ibagarura mu murongo kandi bakababa hafi.
Babisabwe mu nama nyunguranabitekerezo yabahurije hamwe n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022 harebwa ku ngingo zitandukanye zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubuzima muri rusange.
Imwe mu zaganiriwe ni ijyanye n’ikibazo gikunze kugaragara mu madini n’amatorero cy’uko hari bamwe mu bayoboke bayo bahagarikwa ku mirimo imwe n’imwe mu nsengero, imisigiti na Kiliziya cyangwa bagacibwa bitewe n’uko baguye mu cyaha cy’ubusambanyi bagaterwa inda.
Hagaragajwe ko nk’iyo hari abifuje gusezerana kubana ariko bagasanga umukobwa atwite babibangira ahubwo bakabaca mu itorero bombi.
Pasiteri Mukarugwiza Solange wo mu itorero Methodiste Libre yavuze ko badashobora gushyingira umuntu watwaye inda imburagihe ahubwo bareka akabanza akishyingira noneho nyuma bakazamwakira nk’umugarukiramana.
Ati “Icyo dukora ni uko tubigisha bo bakaza kugarukira Imana tukabashyingira ariko ari uko babana barishyingiye. Iyo umuntu yishyingiye tumushyira inyuma y’itorero (kumuca) kugeza igihe azaza gusaba imbabazi akazihabwa akiga noneho akabona gushyingirwa. Naho umukobwa utwite ntabwo twamusezeranya.”
Pasiteri muri ADEPR, Sebeza Marcel, we yavuze ko iyo hari abifuje ko babasezeranya ariko bagasanga umukobwa atwite bareka akabanza kubyara.
Ati “Arabanza akabyara akazongera akihana akabona gusezerana, kumusezeranya atwite ntabwo byemewe. Impamvu bitemewe ni uko gusezerana isezerano ryo kubana n’umugabo ni ukuba inyangamugayo kandi ubunyangamugayo bwa mbere yari yariyemeje bwo kuba umwari ukwiriye u Rwanda buba bwamunaniye.”
Abajijwe niba guca umuntu watwaye inda atari ukumutererana mu bibazo kandi bakagombye kumuba hafi kurushaho, yasubije ko gusezeranya abantu atari umuhango wo kubanezeza.
Ati “Ntabwo gusezerana ari umuhango wo kubanezeza, si umuhango wo kugira ngo banezerwe gusa kuri uwo munsi ahubwo ruba ari urugero rwiza rw’uko abantu birinze bakagenda neza bakubaha gahunda z’itorero nk’uko Bibiliya ivuga ko umusore n’umugeni bashushanya itorero rya Kirisito.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Huye, Pasteri Anicet Kabalisa, yavuze ko igihe umuyoboke w’idini cyangwa itorero yaguye mu cyaha hakwiye kubaho kumugira inama no kumuba hafi aho kumuca.
Ati “Ashobora kunyuranya n’amabwiriza cyangwa amahame agenga itorero ariko ntiwamujugunya ahubwo hari inama wamugira muri bya bihe arimo. Izo nama nizo ziba zikenewe cyane bitewe n’itorero asengeramo.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko umuntu wahuye n’ikibazo akwiye gufashwa kukivamo neza aho kumutererana.
Yavuze ko biba ari amahirwe iyo umuntu waguye mu cyaha afite ubushake bwo kwihana, bityo abamuyobora bakwiye kumushyigikira akava mu nzira mbi akayoboka inziza.
Yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu gutoza urubyiruko kwirinda ingeso mbi kandi uguye mu cyaha bakamuba hafi aho kumuca.
Ati “Kuko umwana ashobora gutwara inda utamubaye hafi cyangwa ngo umuhanure akaba yatwara n’indi, byumvikana ko ushobora no gushyiramo imbaraga bikagorana ariko akenshi iyo na we yumvise ikibazo yateye iyo ntambwe agashaka kugikemura, akenshi uwo muntu umugarura mu buzima kandi akaba yakwigirira akamaro akakagirira n’igihugu.”
Iyo nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero 92.Abanyamadini n’amatorero mu Karere ka Huye basabwe kwirinda ‘guca’ umukobwa watewe inda imburagihe
