Huye: Insengero 65 ziracyafunze

 Huye: Insengero 65 ziracyafunze

Mu Karere ka Huye haracyari insengero 65 zigifunze kuko zitujuje ibisabwa ngo zongere gufungura, abanyamadini n’amatorero bavuga ko ari igihombo gikomeye kuko abasanzwe bazisengeramo byabagizeho ingaruka mbi.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kugikumira, ibikorwa bitandukanye birimo n’insengero birafungwa ariko nyuma hashyirwaho amabwiriza kugira ngo abujuje ibisabwa bafungure bongere gukora.

Mu Karere ka Huye hagaragara insengero 210, muri zo izigera ku 145 zimaze gugungura imiryango kuko zujuje ibisabwa byo gukumira Covid-19 birimo aho gukarabira n’ibindi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Huye, Pasteri Anicet Kabalisa, yavuze ko kuba izigera kuri 65 zigifunze ari imbogamizi kuri bo.

Ati “Iri terambere tuvuga n’ubundi ritworohera iyo insengero zifunguye kugira ngo tubone aho imihigo n’ubukangurambaga tubyinjiriza ariko tunareba wa muntu ufite roho nzima ituye mu mubiri muzima.”

“Kubera ko hari aho insengero zimaze iminsi zifunze kubera gahunda yo gukumira kino cyorezo, hari abayoboke byagizeho ingaruka baterwa inda zitateguwe. Bariya ni abantu bari bagiye bari mu nsengero zitandukanye noneho ba rusahuriramunduru baba babonye akaho, kuko ahantu bajyaga bahurira bagahabwa amahame y’indangagaciro na kirazira ntihagihari.”

Yavuze ko hari n’ababaga bahugijwe no kuririmba ndetse no gusenga cyangwa indi mirimo ijyanye n’’urusengero ariko kuri ubu bagiye mu ngeso mbi zirimo no gufata ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ku bufatanye n’ihuriro ry’amadini n’amatorero, insengero zizagenda zifungura uko zujuje ibisabwa.

Ati “Icyo twemeje ni uko nta busabe dushobora gutindana, iyo hari ibyo rubura turabigaragaza kugira ngo na byo byuzuzwe rufungurwe.”

Yasabye abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi bakitabira kwikingiza icyo cyorezo kuko inkingo zihari.

Igihe

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.