I Gahini ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana ruzitabirwa n’ibyamamare n’abakozi b’Imana batandukanye

 I Gahini ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana ruzitabirwa n’ibyamamare n’abakozi b’Imana batandukanye

I Gahini benshi bakunze kwita ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana rwise Gahini Revival Trip rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukristu ndetse no kwigira ku birango by’ubukristu bihari, mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.

Ni urugendo rugamije guha abakristu bazaturuka imihanda yose gusabana ,gusenga ndetse no kwidagadura bishingiye ku ndangagaciro nkirisitu.Uru rugendo ruteganijwe tariki ya 10 Nzeri 2022, guhera mu gitondo saa kumi n’ebyiri kugeza saa kumi z’umugoroba.

Abateguye uru rugendo bavuga ko uru rugendo rugamije kuzana ubumwe bw’abakristu baturutse mu matorero atandukanye binyuze muri uru rugendo.

Umuyobozi wa Sion Tours wateguye uru rugendo, bwana Jimmy Frederic yavuze ko uru rugendo barutekereje nyuma yo kubona ko hakenewe ingendo nyobokamana z’imbere mu gihugu ngo kuko hari ahantu henshi hafite amateka abumbye byinshi by’ubukristu muri iki gihe yatuma abantu bakomeza gukomera mu nzira y’agakiza.

Yavuze ko kandi izi ngendo bazitezeho guteza imbere ubumwe mu bakristu ngo cyane ko biteze ko bazaba baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yakomeje asaba ko abantu batangira kwiyandikisha vuba bishoboka mu rwego rwo kugira ngo uru rugendo ruzagende neza.Abazitabira uru rugendo bazatambagizwa ibice bitandukanye birimo urukuta rw’ibitangaza,ingoro y’igihango n’ibindi.

Ngo ni umwanya kandi wo gusenga byimbitse,gusabana,gufata amafoto y’urwibutso ndetse no gutaramira Imana.

Abiyandikishije kandi bazaba bemerewe guhabwa uburyo bwo kugenda no kugaruka kuva i Kigali kugera i Gahini no kugaruka,ifunguro rya mu gitondo na saa sita,ibinyobwa, umusanzu wo gushyigikira Gahini ,amafoto,kumenyana n’abandi no guhana aderesi,gutaramana n’abanya Gahini.

Bosco Nshuti,Jado Sinza n’abandi benshi bazitabira uru rugendo.

Kwiyandikisha biri gukorerwa kuri www.siontours.org cyangwa www.ishema.rw. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri : 0790094232/0784072628/0788827710/0780368190.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *