“Nkeneye umugore usenga 7 ku munsi kandi uzambyarira abana 7” Ringtone

 “Nkeneye umugore usenga 7 ku munsi kandi uzambyarira abana 7” Ringtone

Umuririmbyi wo mu gihigu cya Kenya, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ringtone, umaze imyaka irenga itatu ashaka umugore wazamubera urubavu, yatangaje ibintu bitatu uwo mugore agomba kuba yujuje maze abakobwa benshi baratangara gusa bamwifuriza ishya n’ihirwe.

Ku mbugankoranyambaga abakunzi b’uyu muhanzi bakomeje kugenda bavuga ko nawe yifuje ibintu bikomeye, ariko birinda kumuca intege bamubwira ko azamubona kubera Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Eve Mungai kuri shene ye ya YouTube yagize ati:” Nkeneye umugore uzajya asenga amasaha 7 ku munsi, akazambyarira abana 7 kandi sinshaka umusongareri ndashaka umugore ukunda gukora.”

Uyu muhanzi Ringtone uhamya ko ari we uhagarariye abandi bahanzi bose baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika, yasobanuye ko impamvu ashaka abana 7 ari uko 7 ari umubare wuzuye w’Imana.

Yagize ati:” Mu byo nifuza ko umugore wanjye w’ahazaza agomba kuba yujuje higanjemo umubare 7 kuko ari umubare w’Imana wuzuye. “

Umuhanzi Ringtone ni umwe mu bahanzi bazwiho kuvuga amagambo akomeye dore ko aherutse no kwandikira ibaruwa yo kuburira Prophet Calmel ugiye kurongora Pasitori Natasha ko naramuka amufashe nabi azahura n’ibibazo.

Muri iyo baruwa harimo amagambo akomeye, aho yagize ati:” Turashaka ko ikirori cy’ubukwe bwanyu kizaba gitangaje, niba utanafite n’amafranga uzajye kwaka inguzanyo muri banki. “

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.