Ibaruwa yandikiwe Papi Clever n’umufasha we Dorcas
Muraho mukozi w’Imana, Nyagasani yaragije umukumbi ukawubera igicumbi cy’indirimbo z’amashimwe n’iz’amazamuka?
Ikinteye kubandikira wowe n’umufasha Imana yaguhaye ngo mudufashe kuryoherwa muri uru rugendo rugana kwa Jambo ry’urukundo ni ukugira ngo mbamenyeshe ko ijwi ryanyu iyo muririmba amatwi yanjye aribera umuryango maze rikanyinjira muri roho uwahondoberaga ngahembuka.
Rimbera nk’amazi iyo ngeze mu butayu rikambera ifunguro ngeze mu gihe cya Ruzagayura, nkagarura ubuyanja. Kumara umunsi umwe ntaryumva ni nko kumara umwaka ndi mu butayu, ntarya ntanywa ntaryama.
Kuvuga ni ugutaruka rero mushumba uragiye imbaga. Iyi baruwa nyanditse roho yanjye nanjye dushonje, inyota itubereye nko gushikamira inkota, none nyambo idukamirwa indirimbo wabaye amahoro ko udaheruka kuduhoza ukoresheje umuhogo?
Twarahogoye, twarahondobereye tugutumaho aba, tugutumaho bariya ngo twumve ko muri amahoro nkuko duhora tubasengera k’Uhoraho ariko habuze n’umwe utumara intimba.
Nkugire inama? Ngaho mbwira icyabaye nanjye nkibwire Imana yo yasezeranye kutazigera idutaba mu nama.
Reka mbe nshumbikiye hano mbone uko nshumbukura amasengesho ariko nizeye ko uhoraho agiye kugufasha ukongera ukaduhoza ukoresheje umuhogo.
Yari umukunzi wawe Yves. Murakoze