Ibaruwa Yuhi V Musinga yandikiye umukobwa we wabaye umukirisitu, intandaro y’icibwa rye ku ngoma

 Ibaruwa Yuhi V Musinga yandikiye umukobwa we wabaye umukirisitu, intandaro y’icibwa rye ku ngoma

Umwami Yuhi V Musinga byagaragaye ko atereje imikoranire n’abakoloni b’Ababiligi ubwo birukanaga Abadage mu Rwanda, nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose mu wa 1916.

Imikoraniye ye n’Ababiligi yaranzwe no kugongana cyane mu miyoborere byagera ku bukangurambaga buha uburenganzira busesuye Abanyarwanda ngo bayoboke amadini uko bashaka, Umwami Musinga akababera ibamba.

Ingingo y’ubukirisitu mu Rwanda ni imwe mu zagiye zigorana kuzemeranyaho hagati ya Musinga n’abakoloni b’Ababiligi aho bahoraga bacyocyorana mu mvugo za gikirisitu n’imyumvire gakondo ya kinyarwanda.

Umwami Musinga yagaragaje ukutemera ubukirisitu nta kurya iminwa, ku buryo yafashe icyemezo gikarishye cyo kuvuma umwana we wese uzayoboka inzira ya gikirisitu.

Nk’uko amateka abitugaragariza, Umwami Yuhi Musinga ni mwene Kigeli Rwabugili ka Nyirayuhi Kanjogera, akaba umwami wa 26 mu ruhererekane rw’abami.

Yatwaye u Rwanda kuva muri Mutarama 1896 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 1931. Yaciye agahigo ko kuva ku ngoma adatanze kuko yayambuwe n’abakoloni b’Ababiligi bafatanyije na Musenyeri Leon Classe wayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Umwami Yuhi Musinga yashatse abagore 21, babyarana abana 43 bakomotse kubagore 18 kuko abagera kuri 3, ntibigeze babyarana na we.

Umwe mu bana be b’abakobwa yabyaranye na Kanyange witwaga Musheshimbugu, yashakanye na Rwagataraka wabaye umutware w’Ikinyaga mu myaka ya 1925 akaba umuhungu wa Rwidegembya.

Ni ukuvuga ko Rwidegambya wabaye bamwana ba Musinga n’ubundi yari mubyara we kuko yari umwana wa Cyigenza cya Rwakagara wari musaza wa nyina Kanjogera.

Musheshimbugu uwo yavukanaga n’abandi bana barimo Munonozi, Munganyinka na Rutaganira.

Nubwo Rwagataraka yari umukwe wa Musinga, akaba n’umwana wa mubyara we, ntibigeze bacana uwaka kuko Rwagataraka yacuditse n’Ababiligi birenze urugero yirengagiza ko ari uwo mu nda y’ingoma agomba guhanganira u Rwanda.

Ni umwe mu batware babatijwe rugikubita mbere y’uko Musinga acibwa ku ngoma. Na nyuma y’aho aciriwe, Rwagataraka ni we wakomeje kohereza intumwa zirimo n’umugaragu we Ntacyabukura, ngo ajye gukora Musinga mu jisho, amutuka, hanyuma ngo Musinga amwice bahite bamufunga.

Igihe Musinga yari akiri ku ngoma ni bwo yanditse ibaruwa y’akaminuramuhini, ari na yo yabaye nyirantarengwa igaragariza Ababiligi ko n’iyo bateka ibuye rigashya, Musinga atazemera ubukirisitu mu Rwanda. Iyo ni yo yatumye Ababiligi batangiye kumucira ibico byo kumuca ku ngoma bya burundu.

Iyo baruwa Musinga yayanditse abifashijwemo na Rugengamanzi wari umunyamabanga we, anamufasha mu buryo bwose bushoboka ngo ishyirwe mu rurimi rw’Igifaransa ngo n’Ababiligi izabagereho.

Yandikiwe i Nyanza ku wa 5 Mutarama 1930, ayandikira umukobwa we Musheshimbugu wari muka Rwagataraka. Ibaruwa yarimo imvugo zikakaye zibanze ku mivumo myinshi ku mwana we wese uzahirahira ngo ayoboke ubukirisitu.

Umwimerere wayo uboneka mu rurimi rw’Igifaransa. Umwami Musinga yateruye ijambo ririmo umuvumo yavumye abana be bazayoboka ubukirisitu aho yagize ati “Navumye umwana wanjye uwo ari we wese uzaba umukirisitu, ntakazagire icyo atunga, azabure aburanirwe, ntagashyukwe kandi naba ari umukobwa ntakabyare! Azangwe n’umwami wo ku isi ndetse n’umwami wo mu ijuru (Nkuba). Ntakabone amata ku mututsi, ntakabone amata ku muhutu. Azavumwe n’uwo ari we wese uzi kuvuma.”

Mu gukomeza guhendahenda umukobwa we Musheshimbugu n’umukwe we Rwagataraka ngo bareke kuyoboka ubukirisitu, yabakuriye inzira ku murima ko nta rukundo na ruke afitiye umwana we wese uzayoboka Abapadiri.

Ati “Nzakwanga kurusha uburozi bwishe mukuru wanjye Munana, nzakwanga kurusha mugiga yishe abana banjye Rudacyahwa na Munonozi. Fungura amatwi yawe wumve neza, hitamo kunkunda, gukunda ubuzima bwawe cyangwa gukunda Rwagataraka. Ndakubwiza ukuri, nuramuka ubaye umukirisitu njye nawe ntituzongera kubonana, umbwira icyo utekereza, umbwira ikikuri ku mutima wawe, kandi nuramuka udashatse kunsubiza nzabimenya (ibyawe) nkoresheje abantu banjye.”

Iyi baruwa umwami Musinga yandikiye umukobwa we Musheshimbugu, ntiyigeze ikoma mu nkokora umugambi yari afite we n’umugabo we Rwagataraka wo kuba abakirisitu bakabatizwa. Musheshimbugu yarabatijwe yitwa Gertrude.

Iyi baruwa ni yo yakabuye ubukana bw’urwango ababiligi n’abamisiyoneri ba Kiliziya Gatolika, berura urwango bamwanga ku mugaragaro. Kuva ubwo batangira gutekereza uko bamukuraho, bakamusimbuza abandi, ari na bwo batangiye kuganira na bamwe mu bo batekerezaga ko baha ubwami, barimo Kayondo ka Mbanzabigwi wari mubyara wa Musinga akaba na muramu we kuko yashakanye na Kankazi ka Mbanzabigwi wari mushiki we.

Hari na Rwabutogo umuhungu wa Kabare ka Rwakagara wari Mubyara wa Musinga, wari umunywanyi w’Abapadiri cyane kuko ni we Mutware wa mbere wabatijwe mu Rwanda yitwa Rwabutogo Faransisiko.

Bose bararahiye barirenga kuko ingoma yari iy’Abanyinginya nk’Abagabe bayo naho Abega ari na bo Kayondo na Rwabutogo babarizwagamo bakayibera Abagabekazi.

Imvugo ikakakaye, ivumana kandi yikoma Abapadiri yangisha n’abana be ubukirisitu, ni kimwe mu byabaye intandaro y’icibwa rya Musinga ku ngoma y’u Rwanda maze barushaho kunoza inzira bazacamo ngo bamuhenanture burundu ariko nta gihungabanye.

Inama yo gukuraho umwami Yuhi V Musinga, yateranye ku wa 11 Nzeri 1931, abakuru bari bayirimo ni Tielkens wari Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda–Urundi, Voisin wari Visi Guverineri wa Rwanda–Urundi, Cobeau wari Rezida w’u Rwanda na Musenyeri Léon Paul Classe wayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Kugeza ubwo bamuciye ku ngoma ku wa wa 12 Ugushyingo 1931, bamusimbuza umuhungu we Rudahigwa, wafashe izina rya Mutara III.

IGIHE

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *