Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Ibihe byari bikumbuwe, True promises, Healing W T na El-Shaddai choir bahuriye mu gitaramo- Amafoto
kuri icyi cyumweru cya Pasika ku rusengero rwa Faith Evangelical Church mu Gatsata, hari kuba igitaramo cyiza cyateguwe na True promises harimo Healing Worship Team ndetse na El- Shaddai. ni gitaramo abantu benshi bari bakumbuye kubera ibihe byiza bikirimo. Pasiteri Desire Habyarimana niwe mwigisha muri iki gitaramo.
True Promises ni tsinda rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo kubera imiririmbire yaryo, barimo basoza amasengesho y’iminsi 21 bakora buri mwaka, uyu munsi bayasoje batarama mu iteraniro rya gatatu abantu bongera guhemburwa ni ndirimbo zaharirimbiwe zongeye guhembura abantu abantu bari bahari.
Healing W T na El Shaddai bongeye kugaragaza ko ntaho bagiye bagihari kandi impano zabo zigikora baririmbaga abantu ukabona ko bacyeye mu maso, bongeye gukumbura ibihe byiza byo kongera gutarama, hashize umwaka urenga ibihe nkibi bitaba kubera covid-19.




Pasiteri Desire Habyarimana ni Pasiteri muri ADEPR Gatenga akaba amenyerewe cyane ku nyigisho nziza akunda kwigisha, abantu bakamukundira ko avuga ukuri, yigishije umuntu ukwiye kwizihiza Pasika nuwamenye ibintu birindwi akemera kuyoborwa n’Imana
ibintu birindwi tubona kuri Pasika
- kubibenya ko wakijijwe
- umuntu wahishwe umurimbuzi
- umuntu wemeye gupfana na Yesu ukazukana nawe niwe ukwiye kwizihiza Pasika
- kuba umuhamya ugahamya ibyo Yesu yakoze mu buzima bwawe
- Imbaraga z’umuzuko zikorera mu itorero abantu benshi barakijijwe ariko usanga batinya ibitariho
- Gutangukana n’Isi
- kuha umutima Yesu akawuyobora
yarangije abaza umuntu ushaka kugirana igihango na Yesu akaba ariwe umuyobora mu buzima bwe bwa buri munsi














