Ibihembo byiyongereye, Alain Numa ava mu gikari! Irushanwa Stars For Jesus ry’abanyempano batarengeje imyaka 16 rigarukanye udushya
Irushawa rya Stars For Jesus ni iyerekwa rya Rev. Pastor Alain Numa, gusa hashize imyaka itatu ariragije abandi babaga bashinzwe gukurikirana imitegurire n’imigendekere yaryo, we akigumira mu gikari. Kuri ubu agashya gahari ni uko Rev. Alain Numa ari we urifite mu biganza mu buryo bweruye bivuze ko ari we ugiye kuritegura nk’uko bigaragara ku nteguza y’iri rushanwa aho bigaragara ko rizategurwa na NumaTok Tv, kandi iyi Televiziyo ikorera kuri Youtube ikaba ari iya Alain Numa.
Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryateguwe na Doxa Entertainment yari ihuriwemo n’abanyamakuru batandukanye bakora mu gisata cya Gospel. Iyi kompanyi yateguye iki gikorwa ifatanyije na Shiloh Prayer Mountain Church. Inshuro ebyiri zakurikiyeho, iri rushanwa ryateguwe na Shiloh Prayer Mountain Church. Kuri iyi nshuro ya kane y’iri rushanwa, rigiye gutegurwa na Rev. Alain Numa ari na we nyir’iyerekwa ry’iri rushanwa rimaze kuba ubukombe muri Gospel.
Ntihatangajwe igihe iri rushanwa rizabera, gusa InyaRwanda.com ifite amakuru ko kwiyandikira bitangira mu gihe cya vuba. Andi makuru twabashije kumenya ni uko irushanwa ry’uyu mwaka rizarangwa n’udushya tunyuranye aho ibihembo byiyongereye bikava ku bihumbi 50 Frw byahabwaga uwabaye uwa mbere, bikagera ku bihumbi 100 Frw ku munyempano uzahiga abandi muri buri cyiciro. Uwa kabiri azahabwa ibihumbi 60 Frw naho uwa gatatu ahabwe ibihumbi 40 Frw.

Irushanwa Stars For Jesus rigiye kuba ku nshuro ya kane

Stars For Jesus imaze kugaragaza impano z’abana batari bacye

Rev. Alain Numa ni we nyir’igitekerezo cya Stars For Jesus

Ishimwe Jean Claude ni umuvugabutumwa w’umuhanga, niwe wahize abandi mu 2016

Iri rushanwa ryavumbuye impano yari yihishe muri Benie umukobwa wa Pastor Boniface

Mu 2020, uyu mwana witwa Esther Uwase ni we wahize abandi mu kuririmba. Yararirimbye Patient na Gahongayire birabarenga.
Inyarwanda