Ibintu 5 bidasanzwe ku ndirimbo ‘Icyambu’ ya Israel Mbonyi

 Ibintu 5 bidasanzwe ku ndirimbo ‘Icyambu’ ya Israel Mbonyi

Umuhanzi nyarwanda ufatwa nk’uwibihe byose mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya yavugishije benshi ku mbugankoranyambaga.

Abakunzi be bashimye gusa iyi ndirimbo hakabura n’umwe uyinenga bibanze kuri ibi bintu bitanu:

1.Iyi ndirimbo yitiriwe umuzingo wa kane wa Israel Mbonyi. Nkuko uyu muramyi yabitangarije umunyamakuru wa Nkunda Gospel, iyi ndirimbo ‘Icyambu’ ifite umwihariko wo kuba yarahisemo kuyitirira album ye ya kane.

2.Yayitiriye amazina ye bwite: Mbere yuko iyi ndirimbo ‘Icyambu’ isohoka,Israel Mbonyi yatangaje ko ari izina yakomoye ku rye bwite dore ko ubusanzwe yitwa Mbonyicyambu Israel.

Ati “Kera iwacu banyise Mbonyicyambu Israel, izina sinarikunda ntangira kwiyita Mbonyi, uko imyaka yagiye ishira ndarisobanukirwa, nararikunze ariko nsanga bigoye ko nahita mpindura, ni uko natekereje kwita album yanjye Icyambu.”

3.Abasanzwe batizera Yesu bakunze indirimbo ‘Icyambu’.

Iyi ndirimbo nshyashya ya Israel Mbonyi banyijujije ku rukuta rwa Twitter, bamwe mu bakunzi be ariko batari bazwiho kuba abakristo batangaje ko bagiye kwizera Yesu kubera iyi ndirimbo.

Umwe mu bakunzi be witwa Ngenzi yagize ati:” Iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi igiye gutuma nanjye nizera Yesu.”

4. Ni indirimbo ndende ariko umuntu ntiyahaga kuyumva.

Iyi ndirimbo ‘icyambu’ ya Israel Mbonyi ni ndende kuko ifite iminota 12 n’amasegonda 22, ariko abakunzi be bagaragaje ko nubwo ari ndende ariko iryoheheye amatwi ku buryo irangira umuntu atabishaka.

Umwe mu bakunzi be witwa Isaac Neuton kuri Twitter yagize ati: “Ni wowe muhanzi wa mbere mu Rwanda ukora indirimbo irenze iminota 10 igashira umuntu agishaka kuyumva. Ni ukuri pe ibihangano byawe byasizwe amavuta.”

5.Undi mwihariko kandi iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bwa live.

Zimwe mu ndirimbo zigize album ya kane ya Israel Mbonyi zafashwe mu buryo bwa Live mu gitaramo yakoze ku wa 13 Ukwakira 2021, mu gihe izo atabashije gukora uwo munsi zo yazifatiye muri studio.

Mu kwezi gushize Israel Mbonyi yari yasohoye indirimbo yise ‘Urwo rutare’ iya mbere yasohoye kuri iyi album ye nshya.

Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, iya kabiri yise ‘Intashyo’ ayisohora mu 2017 mu gihe iyo yaherukaga gusohora yise ‘Mbwira’ yo yayisohoye mu 2019.

Icyambu

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.