Ibintu 6 wakora igihe uhangayitse ugasubira mu bihe byiza.

 Ibintu 6 wakora igihe uhangayitse ugasubira mu bihe byiza.

Mu buzima bwa buri munsi, hari ubwo ugera ku bintu byinshi kuko wabanje kubihangayikira. Guhangayika bishobora kudushishikariza kugira icyo dukora. Urugero, uri nk’umunyeshuri, reka tuvuge ko ufite ikizamini mu cyumweru gitaha. Guhangayika bishobora gutuma wiga muri iki cyumweru kugira ngo uzagire amanota meza.

Nanone ushobora kumva uhangayitse bitewe n’uko watangiye gutandukira, ukaba uzi ko ugomba kugira icyo uhindura kugira ngo umutimanama wawe utuze.

Ukuri: Guhangayika bishobora kukugirira akamaro igihe cyose bigutera gukora ibyiza.

Wakora iki se mu gihe guhangayika bituma ugira ibitekerezo bibi?

Nubwo guhangayika bishobora gutuma wumva umeze nk’aho uri mu nzu y’ibyumba byinshi wabuze aho usohokera, umuntu ubona ibintu mu buryo bunyuranye n’uko ubibona ashobora kugufasha

Hari ubwo ikintu gito kikuho, ugatekereza uko amaherezo byari kugenda maze ugahangayika. Iyo ukomeje kubitekerezaho cyane urushaho guhangayika.

Bibiliya ivuga ko “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza”- Imigani 17:30. Nanone guhangayika bishobora gutuma urwara, wenda ukarwara umutwe, igifu, ukagira isereri n’umutima ugatera cyane.

Wakora iki se mu gihe guhangayika biguteza ibibazo aho kugufasha?

 Icyo wakora

  • Reba niba koko ufite impamvu zituma uhangayika. “Guhangayika wibaza uko uri busohoze inshingano zawe bitandukanye no guheranwa n’imihangayiko.

Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika?”​-Matayo 6:27.

Guhangayika nta kindi bizakumarira uretse kukongerera ibibazo cyangwa byo ubwabyo bikakubera ikibazo. Keretse gusa niba bituma ukemura ikibazo ufite.

  • Jya ukemura ibibazo by’uwo munsi. “Jya utekereza neza. Ese ikiguhangayikishije uyu munsi kizaba kikiri ikibazo ejo? Bizaba bimeze bite se mu kwezi gutaha, mu mwaka utaha cyangwa mu myaka itanu iri imbere?”​.

Uribuka umurongo wa Bibiriya uvuga ngo Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije?.

  • Itoze kwihanganira ibyo udashobora kugira icyo uhinduraho. “Ni byiza kwitegura guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka, ariko ujye uzirikana ko hari ibyo udashobora kugira icyo uhinduraho.”.

Hari igihe uba udashobora kugira icyo uhindura ku mimerere urimo, ariko ushobora guhindura uko uyibona.

  • Ntugatinde ku bintu cyane. “Ukwiye kubona ibintu mu buryo bwagutse, ntiwibande cyane ku tuntu duto duto.

Urebye mu bantu muziranye, abadatinda ku bintu cyane usanga ibibazo bidakunze kubatesha umutwe.

  • Jya ushaka uwo ubwira ibiguhangayikishije. Ababyeyi cyangwa inshuti bashobora kukugira inama zatuma udakomeza guhangayika.
  • Jya usenga. “Uzi umurongo uvuga ngo ‘Mwikoreze Imana imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.’​—1 Pet: 5, 7.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *