Bibiriya ibivugaho iki? Ibintu 6 wakwitoza ukamenya guhangana n’ibibazo

 Bibiriya ibivugaho iki? Ibintu 6 wakwitoza ukamenya guhangana n’ibibazo

Abashakashatsi bagaragaje ko umuntu aba akeneye kwihangana no mu tuntu dutoduto. Nanone imihangayiko ya buri munsi ntiba itworoheye. Iyo ni yo mpamvu umuntu aba agomba kwitoza guhangana n’ibibazo, uko byaza bimeze kose.

Ni iki kigaragaza ko ushoboye guhangana n’ibibazo ?

Umuntu ushoboye guhangana n’ibibazo, ni wa wundi ushobora kubyikuramo neza n’iyo byaba bikomeye bite. Ibyo ntibishatse kuvuga ko uwo muntu adahura n’ibibazo. Ubwo rero iyo uhuye na byo, aho kugira ngo biguhahamure, wagombye kubyihanganira, kuko bituma ukomera kurushaho.

Kuki dukeneye kwihanganira ibibazo?

Ibibazo nta ho twabihungira.

 Bibiliya ivuga ko ‘abazi kwiruka atari bo batsinda isiganwa, n’abafite ubumenyi si bo bemerwa, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose’ (Umubwiriza 9:11). Ibyo bitwigisha iki? Abantu beza na bo bashobora guhura n’ibibazo, nubwo nta ruhare baba babigizemo.

Kwihangana birakurinda.

 Hari umujyanama mu kigo k’ishuri wavuze ati: “Nsigaye nakira abanyeshuri benshi bafite ibibazo by’ihungabana, kandi usanga akenshi babiterwa n’uko bagize amanota mabi, cyangwa se bigaterwa n’uko bagenzi babo babatutse bakoresheje imbuga nkoranyambaga.” Yongeyeho ati: “Nubwo biba atari ibibazo navuga ko bikomeye, usanga byabahungabanyije, kuko ubushobozi bwabo bwo kwihanganira ibyababayeho buba ari buke.”

 

Kwihangana bizagufasha ubu n’igihe uzaba umaze kuba mukuru. 

Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, akenshi biterwa n’uko yirengagiza ibimuca intege, akishyiriraho intego cyangwa agashaka uko yagera ku ntego yishyiriyeho.”

 Wakwitoza ute guhangana n’ibibazo?

Jya ubona ibibazo mu buryo bushyize mu gaciro. 

Menya gutandukanya ibibazo bikomeye n’ibidakomeye. Bibiliya igira iti: “Umupfapfa ahita agaragaza uburakari bwe, ariko umunyamakenga yirengagiza igitutsi”. Ntugahangayikishwe n’ikibazo cyose uhuye na cyo.

Jya wigira ku bandi. 

Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we”.Ushobora kuvana amasomo y’ingenzi ku bantu bahanganye n’ibibazo bikomeye kandi bakabitsinda.

Jya wihangana.

Si ko buri gihe ibintu bizajya bigenda nk’uko ubyifuza; ubwo rero ntuzatungurwe n’uko utaramutse neza. Ik’ingenzi ni uko ‘wongera ugahaguruka.’

Jya ushimira.

Mu bibazo byose wahura na byo, haba hari ibintu wakwishimira. Gerageza gutekereza ku bintu nibura bitatu bituma wishimira ubuzima.

Jya unyurwa. 

Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Nitoje kunyurwa mu mimerere yose naba ndimo” (Abafilipi 4:11). Ingorane Pawulo yahuye na zo zari zirenze ubushobozi bwe. Yashoboraga kwemera ko zimutsinda cyangwa akazihanganira. Yari yariyemeje gukomeza kunyurwa.

Jya usenga.

Gusenga si uburyo bwo gutuma wumva umerewe neza gusa, ahubwo ni uburyo bwo gushyikirana n’Imana, Umuremyi wacu ‘utwitaho.’—1 Petero 5:7.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.