Ibitaramo mu Rwanda bigiye kongera gukomorerwa

 Ibitaramo mu Rwanda bigiye kongera gukomorerwa

Nyuma y’aho mu minsi ishyize ingamba nshya zo kwirinda COVID 19 zatumye abakristo batandukanye batarya neza iminsi mikuru, nyuma y’aho ibitaramo by’amakorari n’abavugabutumwa bakunda bisubitswe igitaraganya, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibitaramo bigiye kongera gukomererwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu mabwiriza mashya RDB yasohoye kuri uyu wa 12 Mutarama 2021 avuga ko ibitaramo bigiye kongera gukomorerwa ariko ingamba zirakazwa.

Itangazo rivuga ko “Ibitaramo bigiye kongera gukomorerwa buhoro buhoro, ababitegura basabwa gusaba uburenganzira nibura habura iminsi icumi. Amatike agomba kugurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga [aho] ababyitabira bagomba kutarenga 50 % mu nyubako na 75% ahafunguye.”

Ikindi nuko ababyitabira basabwa kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye-bisobanuye kuba baramaze gufata inkingo ebyiri kandi bipimishije mu masaha 24.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *