Ibumba Claudine yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Ni musogongere”

 Ibumba Claudine yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise “Ni musogongere”

Ibumba Claudine uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yasohoye amashusho y’igihangano yise “Ni musogongere” gikubiyemo ubutumwa butanga ibyiringiro ko Yesu agira neza ko uwamwiringiye atazagira icyo acyena.

Ibumba Claudine ni umuramyi ukunda Imana no kuyikorera, akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri iyitwa “Niwe uduha kunesha” ndetse n’indi yakoranye na Didier yise “Ni musogongere”. Hakaba hari izindi ndirimbo ebyiri zikiri muri studio.

Ibumba na Didier bahuriye ku ndirimbo Ni musogongere

Ibumba Claudine yabwiye NKUNDAGOSPEL ko yatangiye kuririmba akiri mu ishuri ry’icyumweru ( Sunday School) ariko akinjira mu muziki wo kuramya Imana muri 2021

Yagize ati “Natangiye kuririmba muri Sunday school,ariko ninjiye  mu by’umuziki natangiye uyu mwaka 2021, mfite indirimbo enye, ebyiri nizo maze gushyira hanze  nakoze izindi ebyiri ziri muri studio, impamvu nahisemo gukorana na Didier  nuko nakunze uburyo aririmba. Nabonye indirimbo ze  kuri YouTube. Bintera imbaraga zo gukorana nawe.”

Ibumba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri

Mu ntego afite mu muziki, Ibumba  avuga ko agiye gushyira imbaraga cyane mu gukomeza gukora izindi nyinshi kugira ngo ubutumwa Imana yamushyize ku mutima azabashe kubusangiza n’abandi abinyujije mu ndirimbo.

Akomeza agira ati “Kubera ko nkunda gusoma cyane Bibiliya kandi kikaba ari igitabo niyumvamo cyane byamviriyemo kujya nandika indirimbo ifite amagambo mvanye muri Bibiliya. Icyo gihe izo nandikaga zose nazihaga korali zigakoreshwa mu kigo.”

“Ni musogongere ” ni indirimbo ya kabiri ya Ibumba, mbere yayo yasohoye izirimo “Niwe uduha kunesha”, zose ziri ku rubuga rwa YouTube.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NI MUSOGONGERE” YA IBUMBA CLAUDINE

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *