Ibyo Israel Mbonyi yavuze ku ikipe ya Misiri biratangaje

 Ibyo Israel Mbonyi yavuze ku ikipe ya Misiri biratangaje

Ruhangwamboni mu baramyi mu Rwanda no hanze ya rwo Israel Mbonyi, yifashishije Bibiliya maze aninura ikipe y’Igihugu ya Misiri cyangwase ya Egiputa, ubwo yari imaze gutsindwa n’ikipe ya Senegal kuri penaliti, ku mukino wanyuma wa AFCON2021, avuga ko gutsindwa kwayo bisa no kongera kurohama mu nyanja itukura kw’ingabo za Farawo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

“Ingabo za Farawo zongeye kurohama mu mazi. Impundu kuri Senegal.”

Iyi nkuru y’ingabo za Farawo zarohamye mu nyanja itukura iboneka mu gitabo cyo Kuva 14, aho Farawo wari umwami w’igihugu cya Misiri yanze kurekura ubwoko bw’Abisirayeli yakoreshaga uburetwa, bigasaba ko yemera kubarekura ari uko Imana ibanje gukoresha Mose ibitangaza byinshi.

Farawo nubwo yemeye kurekura ubwoko bw’Imana ariko yageze aho yisubiraho yongera kohereza ingabo ze ngo zibagarure.

Ibi byabaye ubwoko bw’Imana bugeze ahakomeye kuko bari bagoswe n’imisozi miremire kandi imbere yabo hari inyanja itukura.

Imana yategetse Mose kurambura inkoni hejuru y’inyanja maze amazi aratandukana haboneka inzira yumutse bityo barambuka.

Umwisirayeli wa nyuma akimara kwambuka, nibwo umunyegiputa wa nyuma yari amaze kugera muri iyo nyanja, bityo Imana yategetse Mose kongera kurambura ya nkoni hejuru y’inyanja maze irongera iraterana ingabo za Farawo zirarohama.

Senegal nayo yabonye igitangaza cy’Imana nyuma yahoo itwaye igikombe cya mbere mu mateka yayo y’umupira w’amaguru, ni nyuma yo gukina iri rushanwa inshuro 16 bataha amara masa, gusa kuri iyi nshuro birangiye bagitwaye.

Iki gikombe cyari gifite umwihariko kuko ikipe y’igihugu ya Senegal yatozwaga n’umwene gihugu, Aliou Cisse wabaye captain wa Senegal agikina ndetse iyi yari inshuro ya kabiri Senegal ayigeza ku mukino wa nyuma, ubushize mu Misiri, Senegal yatsinzwe na Algeria, gusa kuri iyi nshuro bagitwaye batsinze Misiri kuri Penaliti 4-2, nyuma y’iminota 120 amakipe yananiwe gutsindana.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.